GAHUNDA YO KWIZIHIZA UBUZIMA BWA YANGA.

GAHUNDA YO KWIZIHIZA UBUZIMA BWA YANGA.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru harizihizwa ubuzima bwa Nkusi Thomas wamenyekanye nka YANGA uherutse gutabaruka.

Nyuma yuko umubiri we ugejejwe mu Rwanda kuri uyu wa 26 Kanama, gahunda ikurikiyeho mbere yuko ashyingurwa mu cyubahiro ni ukumuherekeza kuri buri wese azirikana ibikorwa byiza yakoze.

Ni gahunda iri butangire ku isaha ya saa cyenda z'amanywa kugeza saa tatu za nijoro mu karere ka Bugesera i Ntarama-Nyamata mu rugo rwa Nyakwigendera.

Biratangizwa n'urugendo rwo kumwibuka, i saa kumi habeho kwakira no guha ikaze abitabiriye mu byicaro byabo banasobanurirwa muri make ku buzima bwe.

Pastor Frank araza gusenga isengesho anasome ijambo ry'Imana, nyuma yaho hacurangwe umuziki kugeza i saa kumi n'imwe ubwo MUTAMA aza gutanga ubuhamya.

Agisoza haraza kongera gucurangwa umuziki utuje hakirwe Pastor Emma uri bugeze ijambo ry'Imana ku bitabiriye mu minota 10, hakurikireho icyegeranyo cyibanda cyane ku mateka ye.

Mazimpaka Jones Kennedy umukinnyi mpuzamahanga wa filime, wanabanye cyane na YANGA mu 'Agasobanuye' kagitangizwa mu Rwanda, arahabwa umwanya amuvuge ibigwi byamuranze mu mwuga we.

Mazimpaka Jones Kennedy wamamaye muri filime z'Agasobanuye nka Master JK

Kuva 6:30 kugeza Saa 6:40 z'umugoroba Prophet Claude arahabwa ijambo mu kibwirizwa gito yitsa cyane ku gukomera kw'IMANA yabaye hafi YANGA mu bihe bigoye nk'uko yanabyivugiye akiriho.

Ibyamamare bitandukanye biraza kuvugira hamwe ibisingizo ku bwitange n'ubutwali yagize,nyuma yaho gato i saa moya abavandimwe be bahabwe umwanya.

Umusizi kabuhariwe muri iki gihugu JUNIOR RUMAGA ararata ibigwi nyakwigendera mu muvugo uvuga ibyihariye ku mateka ye.

Junior Rumaga umusizi

Ku isaha ya 07:35 harahabwa ijambo Umubyeyi wa Nyakwigendera Nkusi Thomas yakirwe n'itsinda rya JUDA MUZIK mu ndirimbo nka 'IMINSI'

Saa mbili n'iminota 10 hararebwa imwe muri filime YANGA yasobanuye, nyuma yayo umukuru w'umuryango avuga ijambo risoza asezere hasengwa isengesho ryo guherekeza YANGA bwa nyuma.