IPRC KIGALI IBAYE IFUNZWE.

IPRC KIGALI IBAYE IFUNZWE.

Ishuri rikuru rya RP-IPRC ishami rya Kigali ribaye rihagaritswe mu bikorwa byaryo by'agateganyo mu gihe cy'ibyumweru bibiri.

Aka kanya Mu itangazo risohowe na Minisiteri y'uburezi riramenyesha abanyeshuri, abarezi n'abakozi bose muri rusange ko Guverinoma y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga iri shuri kubera ikibazo cy'ubujura cyahabaye.

Guhera kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022, bitegetswe ko nta muntu n'umwe wemerewe kuhinjira kugeza ibyumweru bibiri birangiye.

Iperereza rijyanye n'ubujura n'imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa leta ryahise ritangira ako kanya ngo hamenyekane ababigizemo uruhare.

Abantu bose bafite amakuru yafasha urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda RIB barakangurirwa kuyatanga kuri ibi byabaye ngo ubutabera nabwo butangwe.