RAYON SPORTS IZANYE IBINDI BIKURANKOTA.

RAYON SPORTS IZANYE IBINDI BIKURANKOTA.

Ikipe y'umupira w'amaguru mu Rwanda RAYON SPORTS yongeye guca amazimwe izana ba rutahizamu 2 b'ibikurankota muri Africa nzima.

Mu ijoro ryakeye nibwo Aboubakar Traore ukomoka mu gihu cya Mali we na rutahizamu kabuhariwe PAUL WERE basesekaye ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Bakiranywe urugwiro na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports barimo umuvugizi wayo Jean Paul Nkurunzia na Claude ukuriye abafana.

Umunya-Mali TRAORE uje muri RAYON SPORTS yatangaje ko yishimiye kugera mu Rwanda anavuga ko kwinjira muri iyi kipe ya rubanda rwa giseseka bitanga umunezero ntagereranywa anahishura ko yemeye kuza adashidikanya ubwo mwene wabo MOUSSA Camara nawe wayikiniye yayimukundishaga.

Yateruye ati "Ndishimye cyane kuba ndi hano kandi uburyo nakiriwe natunguwe binyongera ingufu. Rayon Sports hari ibyo narinyiziho kuko mfite umuvandimwe witwa Moussa Camara wayikiniye hari icyo yambwiye."

Yongeye agira ati "Rayon Sports ikinyegera insaba kuyikinira, mu gihe nabitekerezagaho nahamagaye Camara mugisha inama atazuyaje nawe ambwira ko aha ari ho hantu heza ibintu bishobora kuba byiza byihuse, nuko mfata icyemezo cyo kuza ntyo."

Paul WERE nawe ntiyatinze gutanga icyizere ku bafana abizeza kunyeganyeza inshundura kenshi yerekana kandi ko yishimiye kuba muri 'GIKUNDIRO' nk'uko bayitazira.

Bombi bitezweho umusaruro w'ibitego nka ba rutahizamu bazazengereza amakipe muri Shampiyona y'u Rwanda igiye gutangira tariki 19 Kanama 2022.