Umutoza mushya wa PSG Christophe Galtier avuze ibikomeye kuri NEYMAR na MBAPPE.

Umutoza mushya wa PSG Christophe Galtier avuze ibikomeye kuri NEYMAR na MBAPPE.

Nyuma yuko mu masaha make ashize yagizwe umutoza mushya wa Paris saint Germain yagize icyo avuga gikomeye ku bakinnyi be b'imena.

Mu kiganiro n'itangazamakur nyuma yo kwerekanwa nk'umutoza wari usimbuye Mauritio Pochettino yavuze ko adateze kubura umukinnyi NEYMAR mu mushinga we.

Hari hashize igihe hari ibihuha ko rutahizamu NEYMAR yaba agiye kuva muri iyi kipe iyoboye mu bufaransa akagira andi merekezo mu bindi bihugu ku isonga havugwaga muri shampiyona y'ubwongereza.

Galtier uje avuye mu ikipe ya NICE yagize ati "Neymar ni umukinnyi wo ku rwego rw’isi, ni uwuhe mutoza utamushaka mu ikipe ye?. Tugomba gushaka uburinganire mu ikipe."

Kuri iki kibazo cya Neymar yongeyeho ati "Mfite igitekerezo gisobanutse neza cy’ibyo mushakaho. Sindahura nawe ariko ndashaka ko agumana natwe."

Neymar Jr.

Yakomoje kandi kuri Kylian Mbappe wemeye kongera amasezerano muri PSG agiye gutoza agaragaza ko abyishimira cyane kuba akimubona i Paris.

Ati "Njye nk’umufaransa nishimiye cyane ko yagumye mu Bufaransa, ni byiza kuri shampiyona yacu na n'ikipe muri rusange. Nzi icyo Kylian yiteze ku ikipe. Tuzi icyo azana mu ikipe. Ntabwo tugomba kumuremereza mu gushaka umusaruro.Ni umukinnyi ukiri muto sinshaka kumwongerera igitutu."

Kylian Mbappe na Neymar JR

Hashize amasaha 7 humvikanye inkuru ko umunya-Argentine Pochettino azinze utwe asohoka i Paris, umuyobozi wa PSG ako kanya ahita anatangaza Christophe Galtier nk'umutoza ugomba guhita afata uwo mwanya nyuma y'abandi nka ZIDANE na MOURINHO bari batangajwe ariko birangira bibaye iyanga.

NEYMAR n'umutoza mushya wa PSG Galtier