AMAVUBI NA GUINEA EQUATORIALE BITASHYE AMARAMASA.

AMAVUBI NA GUINEA EQUATORIALE BITASHYE AMARAMASA.

AMAVUBI anganyije ubusa ku busa na Guinea Equatoriale mu mukino wa gishuti wazihuzaga hitegurwa imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.

Byari ishiraniro ubwo Umukino watangiraga ku mpande zombi imbaraga ari zose mu gushaka igitego.

Abasore b'Ikipe y'igihugu y'u Rwanda AMAVUBI barimo kapiteni KAGERE MEDDIE bashumitse umuriro mu kibuga hagati bagerageza guhererekanya basatira izamu ariko uburyo bwose buba impfabusa mu gice cya mbere birangira ari ubusa ku busa.

Guinea equatoriale yahunyije rimwe gusa mu gice cya kabiri iza itera igitutu ba myugariro b'AMAVUBI batangira kwigengesera ngo hato hataba ibindi bindi.

Ku munota wa 46 KAGERE MEDDIE yagerageje gucenga ba myugariro ba Guinea ariko birangira abuze uwo aha umupira aheba igitego atyo.

AMAVUBI yugarijwe bikomeye mu minota ihera y'igice cya kabiri bihindura isura imbere y'izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves amashoti aba menshi bahusha byinshi.

Birinze birangira nta kipe irebye mu izamu ry'indi bibabaza cyane umutoza Carlos Ferrer w'AMAVUBI kuko yari yijeje abanyarwanda intsinzi mu rwego rwo gutanga icyizere mu kuzitwara neza ajya mu gikombe cy'Afurika cy'ibihugu CAN 2023.