RAYON YIRUKANYE ABAFANA BAYITERERANYE.

RAYON YIRUKANYE ABAFANA BAYITERERANYE.

Ikipe ya Rayon Sports bakunze gutazira 'Gikundiro' yambuye kumugaragaro ubunyamuryango amatsinda atandukanye y'abafana asaga 4.

Mu ibaruwa ubuyobozi bw'iyi kipe bwandikiye itsinda rya RUBAVU Fan Club,Gikundiro Iwacu Fan Club n'andi 2 bwanzuye ko buyakuye mu banyamuryango bayo kubera ibitarubahirijwe.

Harimo igika kigoira kiti "Dushingiye ku mategeko shingiro y'umuryango wa Rayon Sports[Rayon Sports Association], umutwe wayo wa mbere ingingo ya 4 igena ibyo umunyamuryango atubahiriza agatakaza ubunyamuryango, Twandikiye abanyamuryango bose tugira ngo tubamenyeshe ko Ama-Fan Club akurikira; Urungano Fan Club,Bugesera Blue shine Fan Club,RUBAVU na Gikundiro Fan club abaye atakaje kuba abanyamuryango."

Kutubahiriza ibiteganywa nk'inshingano z'umunyamuryango byongewe kugarukwaho nk'impamvu yo kwikoma yirukana aya matsinda y'abafana ashinjwa kuyitererana mu bandi banyamuryango.

Biteganywa n'itegeko ko iyo itsinda ry'abafana ridatanze umusanzu w'ukwezi bikarenga amezi 3 rihita ryamburwa ubunyamuryango, aha niho ibihano byafatiwe kuko Ibirarane by'umusanzu utangwa buri kwezi byari bimaze kuba byinshi bituma ntakabuza umwanzuro ufatwa ariko bitabujije ko bazajya bitabira imikino nk'ibisanzwe.