CRISTIANO RONALDO MU MARIRA MENSHI ARASEZEYE.

CRISTIANO RONALDO MU MARIRA MENSHI ARASEZEYE.

Umunya-Portugal kabuhariwe CRISTIANO Ronaldo nyuma yo gusezererwa na MOROCCO mu mikino y'igikombe cy'isi asatiririye ugusezera ku mupira w'amaguru ahereye mu ikipe y'igihugu.

Aka kanya amaze kuvuga akari ku mutima kamwe kababaza umugabo kakamurenza impinga mbere yo kuzinga utwe ngo asohoke mu gihugu cya QATAR ataha atabishaka yandika ibaruwa ndende yuje intimba.

 Ati"Gutwara igikombe cy'isi zari inzozi zanjye z'ibanze kandi zisumba izindi mu mwuga wanjye. Natsindiye ibihembo n'ibikombe byinshi mu ikipe y'igihugu ariko cyane gushyira Portugal ku rutonde rw'ibihugu bikomeye muri ruhago zari izindi nzozi z'ikirenga. Narabirwaniye, navunikiye izi nzozi."

Mu rurimi rwinshi kavukire, Yongeye ati "Mu nshuro 5 nagaragaye mu bikombe by'isi naratsindaga mu myaka yose 16 iruhande rw'abakinnyi bakomeye n'abafana miliyoni nyinshi z'abanya-Portugal banshyigikiye Natanze byose byanjye. Tunabihariye mu kibuga sinigeze ncika intege kuri izi nzozi, Mu buryo buteye agahinda ejo izi nzozi zararangiye bidahura n'imbaraga zashyizwemo."

Asoza yagize Ati "Ndashaka ko mwese mumenya ko byinshi byavuzwe,byinshi byaranditswe, biranahwihwiswa ariko inshingano zanjye kuri Portugal ntizigeze zihinduka na rimwe. Nari wawundi uhora aharanira intego ya byose kandi sinateye umugongo bagenzi banjye n'igihugu cyanjye. Nta byinshi navuga birenzeho ubu. Warakoze Portugal. Warakoze Qatar inzozi zari nziza nubwo zirangiye... Ubu, Hari icyizere ko ikirere kizaba umujyanama mwiza bigaha rugari buri umwe kwifatira umwanzuro."

Ubu butumwa yatanze bwashenguye benshio barimo na kizigenza PELE ufatwa nk'umwami wa ruhago ku isi, aho yafashe umwanya amwandikira, Ati "Warakoze gutuma tumwenyura nshuti yanjye.

Amerekezo y'uyu mugabo w'imyaka 37 ntabwo azwi cyane ko na Manchester United yakiniraga baseshe amasezerano byose bimusunikira mu kuba yasezera burundu akamanika inkweto.