PATRIOTS BBC Yigaranzuye REG BIGOYE.

PATRIOTS BBC Yigaranzuye REG  BIGOYE.

Umukino waraye uhuje ikipe ya Patriots BBC na REG BBC wari ishiraniro cyane ko wafatwaga nk'uwanyuma mu mikino ya kamarampaka[Play-Offs] bamazemo iminsi.

Wari umukino wa kane bakinnye, aho Ikipe ya REG BBC yari yibitseho intsinzi mu mu mikino 2 byatumye iza yakaniye ishaka iya 3 iyihesha igikombe gusa si ko byagenze aho guterura igikombe yatashye amaramasa nyuma yo gutsindwa.

Byarangiye PATRIOTS BBC ikubise inshuro REG BBC ku manota 78-65 , amakipe yombi ahita anganya intsinzi ebyiri kuri ebyiri biyerekeza ku mukino wa nyuma wa 5 aho hazaca uwambaye.

Umuriro uzaba waka imbere mu cyahoze cyitwa Kigali Arena kuri iki cyumweru tariki 18 Nzeri 2022 aho aya makipe azesuranira mu mukino wa nyuma uca impaka ashaka igikombe cya shampiyona y'uyu mwaka w'imikino.

Ikipe izatsinda ntizahabwa igikombe gusa kuko izahita ibona itike yo gukina imikino ny'Afurika mu irushanwa rya BAL[Basketball Africa League].

Ubushize ikipe ya REG BBC niyo yari ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino ya BAL bikomeza kuyitera imbaraga zo kongera gusogongeraho, mu gihe Patriots BBC yabaye iya mbere mu kuyitabira ubwo yatangirizwaga hano mu Rwanda nayo iryamiye amajanja ishaka gusubirayo.

Abakinnyi nka Kenny Gasana batumye #TuriPatriots ihinduka intero n'inyikirizo mu bafana ba Patriots bari bambaye umukara mu kanyamuneza kenshi baje kuyishyigikira, ku rundi ruhande aba REG BBC mu myambaro y'umutuku byari amarira bataha bimyiza imoso.