YASAMBANYIJE UWO YIBYARIYE AHANWA BIKOMEYE.

YASAMBANYIJE UWO YIBYARIYE AHANWA BIKOMEYE.

Mu ntara y'amajyepfo y'u Rwanda, Umugabo yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana yibarutse akatirwa gufungwa burundu.

Tariki 29 Kamena 2022 nibwo uyu mugabo w'imyaka 33 yakoze amahano afata ku ngufu umukobwa we w'imyaka 12 amukorera ibya mfura mbi hitabazwa inzego zishinzwe umutekano zimuta muri Yombi.

Ibi byabereye mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi, akagari ka Mbuye neza neza mu mudugudu wa Kigarama, aho benshi bumvikanye basaba ko uwo muturanyi wabo yari akwiye gupfa akavaho nyuma y'ibyo yakoze.

Agifatwa, iperereza ryahise ritangira ubwo afungiye kuri sitasiyo ya polisi mbere yo kujyanwa mu rukiko, umwana arasuzumwa asangwa yahohotewe kiba ikimenetso simusiga ko ibyo uyu mugabo yakekwagaho byari byo.

Imbere y'ukiko rwisumbuye rwa Huye mu rubanza rwabaye ku ya 08 Kanama 2022, uregwa yemeye icyaha anagisabira imbabazi avuga ko ari inzoga zabimukoresheje.

Uwo munsi Ubushinjacyaha bwasabiye uyu mugabo gufungwa bururndu kuko icyaha yagikoranye ubugome bw'indengakamere bityo biikwiye ko itegeko rikurikizwa agahabwa ibihano akwiriye.

Nyuma yo kwiherera k'umucamanza yiga ku byavuzwe na buri ruhande, Imyanzuro y'urukiko rwisumbuye rwa Huye yasomwe ihamya icyaha uregwa yakekwagaho, rumuhanisha gufungwa burundu muri Gereza kubera icyaha.