PEREZIDA KAGAME YONGEYE KUGARAGARIZA URUGWIRO ABANA MURI CAR FREE DAY.

PEREZIDA KAGAME YONGEYE KUGARAGARIZA URUGWIRO ABANA MURI CAR FREE DAY.

Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yongeye kwerekana urugwiro afitiye abana bato binyura ababyeyi.

Ni kuri iki cyumweru tariki 16 Ukwakira 2022 ubwo yabyukiraga mu myitozo ngororamubiri n'abaturage nk'uko bisanzwe ku munsi wahariwe siporor rusange uzwi nka 'Car Free Day'

Mu nzira Perezida Paul Kagame yahuye n'umwana w'umukobwa aramwegera amwakirana ubwuzu bagenda baganira ibyishimo ari byose.

Muri iyi 'CAR FREE DAY' kandi, Generali Muhoozi Kainerugaba wa Uganda we n'itsinda ryamuherekeje nabo biyunze ku bihumbi by'abanya-Kigali bitabiriye iyi siporo rusange.

Nyuma yo kwakirwa mu biro by'umukuru w'igihugu ejo hashize ubwo yatangiraga uruzinduko rwihariye rwa 2 agiriye mu Rwanda, yishimiye gukorana imyitozo na nyirarume nk'uko akunze kumwita iteka.

Perezida Kagame ubwo yakiraga Gen. Muhoozi

GEN. Muhoozi na Perezida Paul Kagame bitabiriye muri 'Car Free Day'

Perezida Paul Kagame muri siporo rusange

Madam Jeannette Kagame nawe ntiyatanzwe muri siporo rusange.

Bamwe mu banya-Kigali bakoze siporo rusange.

Abato n'abakuru biitabiriye CAR FREE DAY