MEDDY MU MARIRA MENSHI ASEZEYE NYINA BWA NYUMA.

MEDDY MU MARIRA MENSHI ASEZEYE NYINA BWA NYUMA.

Uyu Ni umunsi utazibagirana mu mateka y'umuhanzi nyarwanda Ngabo Jobert Medard wamamaye nka Meddy n'abavandimwe be.

Cyabukombe Alphonsine niwe mubyeyi wa Meddy yateteragaho iteka gusa ibiteye agahinda byaje gutunguka tariki ya 14 Kanama 2022 ubwo humvikanaga inkuru y'incamugongo ko yatabarutse azize uburwayi yari arwariye mu bitaro byo muri Kenya i Nairobi.

Kuri iki cyumweru I Kanombe nibwo habaye umuhango wo gusezera no guherekeza uyu mubyeyi wabaye indashyikirwa muri rubanda nk'uko abatanze ubuhamya bamuvuze ibigwi bitarondoreka ahanini mu gukunda buri wese atarobanuye ndetse ko yakundaga gufasha abababaye.

Hagati y'isaha ya saa sita na saa munani habaye umuhango wo kumusabira isengesho rya nyuma mu gikorwa cyari cyitabiriwe n'ibyamamare birimo BRUCE MELODIE na Uncle Austin, K8 Kavuyo, Mbabazi Lick Lick n'abandi.

Meddy wari uhagararanye na mukuru we Christian hamwe na mushiki wabo basutse amarira bavuga ubutwali nyina yahoranye kuva mu bwana abarera wenyine kugeza bakuze.

By'umwihariko Uyu muhanzi Meddy yavuze muri make ikiniga ari cyose ati "Twakuze dufite Mama gusa abatuzi barabizi Mama yari Papa na Mama, igitangaje muri ibyo nuko atagize amahirwe yo kubana na Papa ariko yaramudukundishaga nibajije impamvu yamudukundishije ariko nkuze narasobanukiwe."

Ntibyari byoroshye kuri Meddy wari ucecetse cyane, yanavuga akavuga make ashoboka, kuri mushiki we byari akarusho ntibasha kwihangana arira ariko akomezwa na basaza be.

Nk'uko byari biteganyijwe nyuma yaho abitabiriye berekeje i Rusororo mu muhango wo gushyingura nyakwigendera mu cyubahiro.

AMAFOTO:Inyarwanda