AKA KANYA HASOHOTSE 'ARAKIZA' INDIRIMBO NSHYA YA VESTINE NA DORCAS.

AKA KANYA HASOHOTSE 'ARAKIZA' INDIRIMBO NSHYA YA VESTINE NA DORCAS.

Aka kanya hasohotse Indirimbo nshya y'abahanzikazi Vestina na Dorcas bazwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni indi ndirimbo igiye hanze yongera kugaruka ku bikorwa bihambaye Nyagasani akorera abantu n'ubushobozi bwe butarondoreka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, umunyamakuru ureberera inyungu aba bahanzikazi muri muzika nibwo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje isaha nyayo ari bushyirire hanze indirimbo bise 'ARAKIZA' benshi mu bamukurikira bakunda n'umuziki w'aba bana b'abakobwa babisamiye hejuru bishimira kuza gutega amatwi bihera n'ijisho iki gihangano.

Yanditswe na NIYOBOSCO afatanyije na Irene Mulindahabi, ikorwa mu buryo bw'amajwi na SANTANA, amashusho yo ayoborwa na Chriss Eazy basanzwe bakorana.

Ishyizwe hanze ku mugaragarro mu gihe aba bakobwa bombi bavukana bakiri ku ishuri ariko bitegura gusoza amasomo yabo y'igihembwe cya gatatu mu mashuri bigamo y'isumbuye.