ALINE GAHONGAYIRE YASINGIJWE UBUMUNTU BUDASANZWE YAGARAGAJE.

ALINE GAHONGAYIRE YASINGIJWE UBUMUNTU BUDASANZWE YAGARAGAJE.

Burya Uko tuvuka twese ntawe ubihitamo twisanga kuri iyi si mu buryo butandukanye waba umeze neza cyangwa utameze neza.

Kumenya Ibi nibyo byateye Umuhanzikazi Aline Gahongayire wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuyikorera akamanuka hasi ajya gufasha abisanze Ahaga.

Mu mafoto yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Gahongayire yasuye abafite ubumuga bw'ingingo abaha amagare asaga 30 yabugenewe mu kubafasha mu ngendo zabo arenzaho kubaha ihumure abibutsa ko Nyagasani ahari ku bwabo abarinda kwiheba.

Binyuze mu muryango 'NDI NEZA Organisation' washinzwe n'uyu muramyikazi yemereye ubuyobozi bw'akarere ka Gasabo aba batuyemo, ko abandi 95 bahatuye nabo bazahabwa amagare yabo bidatinze.

Ubumuntu bwamuranze nibwo bwatumye asingizwa na benshi kubera ineza yagiriye aba bafite ubumuga, mu bamushimiye harimo umunyamakuru YAGO wagize ati "Imana ntabwo izemera ko ubabarira mu isi mu gihe ufite ibikorwa nk'ibi byo gukunda no kwegera abandi batamerewe neza ALINE, NIHO DUKURA UMUGISHA."

Aline Gahongayire si ubwa mbere afashije abafite ibibazo bitandukanye kuko yakunze kubera umugisha benshi by'umwihariko mu cyo yari yise 'WE 4 LOVE' anashishikariza abantu kugira urukundo.

Iteka kugira ubumuntu bwuje Urukundo mu mutima nibyo by'ingenzi kuri iyi Si nk'uko Imana yakunze bose itarobanuye.

Kuri benshi bakunda gusoma Bibiliya mu gitabo cy'IMIGANI 17:17 hagira hati "Inshuti zikundana ibihe byose kandi umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba."