UMUBIRI WA YVAN BURAVAN WAZANYWE I RWANDA.

UMUBIRI WA YVAN BURAVAN WAZANYWE I RWANDA.

Nyakwigendera BURABYO Yvan uherutse gutabarukira mu gihugu cy'Ubuhinde byari ngombwa ko aza gushyingurwa mu Rwagasabo.

Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Kanama 2022 nibwo umubiri we wagejejwe ku kibuga mpuzamahanga cy'indege i Kanombe wakirwa n'abagize umuryango we n'inshuti.

Ako kanya wahise ujyanwa mu buruhukiro mu gihe abanyarwanda n'abanyarwandakazi bagitegereje kumenya gahunda y'umunsi wo kumuherekeza mu cyubahiro agombwa.

Uyu munyabigwi muri muzika nyarwanda na Afurika muri rusange , yatabarutse ku wa gatatu w'iki cyumweru turimo azize indwara ya Kanseri yari yarafashe igice cye cy'urwagashya.

Benshi bakunze indirimbo ze n'ibikorwa bye bakomeje gusaba inyubako nini yahoze yitwa Kigali ARENA ngo abe ari ho abanyarwanda bose bamusezerera bwa nyuma.