IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 01

Dutangiye hari umusore wari Uri mu inzira yambaye ingofero y'umutuku,agapira ka sport kanditseho Manchester United ubona ko hari icyo akurikiye tutazi gusa yihuta cyane bidasanzwe,ageze imbere ahura..........

IGIHANGO CY'UMUTIMA  SEASON 01  EPISODE 01
IGIHANGO CY'UMUTIMA
SEASON 01
EPISODE 01
@@@@@@@@@@@@@@@@@@
Dutangiye hari umusore wari Uri mu inzira yambaye ingofero y'umutuku,agapira ka sport kanditseho Manchester United ubona ko hari icyo akurikiye tutazi gusa yihuta cyane bidasanzwe,ageze imbere ahura n'undi musore aramuhagarika gusa barasuhuzanya ariko ubona ko adatuje maze amubaza iyo ajya.
Abel:"Davis bite? Ko mbona ugenda nkaho ukurikiwe urajya he?"
Davis:" hhh ngo ndakurikiwe? Ahubwo ndakurikiye ariko ntancika uyumunsi pe!!!"
Abel:"ukurikiye nde se man ko njye ntawe duhuye?"(Davis ubona atari hamwe
Davis: "Abel mbabarira ahubwo tuzavugana ikindi gihe.." (Aba aragiye amusiga aho yumiwe.)
Davis uko agenda akebaguza imbere n'inyuma gusa uwo ashaka atamubona,Abel akomeza kumwitegereza mu mutima aribaza niba Davis yasaze,akibaza kuri ibyo ahindukiye ngo akomeze abona imbere ye umukobwa nawe bari baturanye banaziranye mu gihe agiye kuvuga amusuhuza wa mukobwa ahita amucecekesha,amushyira ku uruhande ku gipangu cyari hafi aho aho batababona,amubwira ijambo rimwe.
Neillah:"Abel... Ibintu ngiye kukubwira ni ibanga.....(abanza kurunguruka ngo arebe ko Davis yarenze abona ntawe)... Uransezeranya ko ntawe uzabibwira?"
Abel:"ndabigusezeranya."
Neillah:"ibyanjye na Davis urabizi niba kuko warabibonye niba utaranabibonye warabyumvise....ibyo ubonye byari akantu gato kubyo mukoreye....ataye umutwe ashaka ya nshinzikazi ye ihora yibeshya ngo yaramwigaruriye,rero ndabizi wabibonye byose uko byagenze mbabarira ntuzamvemo kuko muteye iriya miti ngo inkorere icyo nifuza."
Abel:(arabyumva agiramo ubwoba ariko arikomeza)"urabizi ko ntakuvamo gusa hari icyo nshaka kugira ngo iryo banga ntazarimena kuko nawe ibyo ukoze ntibisanzwe"
Neillah:"Okay urifuza iki?"
Abel agiye kuvuga icyo ashaka bahita babona Davis aragarutse abatera..............
EPISODE 02 Loading................
Uyu mugambi wa Neillah ni mugambi ki?.
Kanda LIKE, COMMENT na SHARE byose kuri iyi Website kugirango uzabone ibindi bice bikoroheye nshuti.
Urakoze cyane