Yafashe ku ngufu umukecuru wari umwugamishije.

Yafashe ku ngufu umukecuru wari umwugamishije.

Ibyabereye i Rulindo mu majyaruguru y'u Rwanda byo ni agahomamunwa aho umugabo yafashe ku ngufu asambanya umukecuru wari umwugamishije.

Aya mahano yabereye mu kagari ka Gatwa mu murenge wa Murambi, Uyu mugabo w'imyaka 35 imbere y'urukiko yisobanuye ku cyaha yakoze cyo gusambanya umukecuru w'imyaka isaga 58 atabishaka.

Yarezwe n'Ubushinjacyaha mu ngoro y'ubutabera i Gicumbi buhamya ko icyaha cyakozwe ku ya 24 Werurwe 2022, aza gufatwa n'urwego rw'ubugenzacyaha akora inyandikomvugo nyuma dosiye ye ishyikirizwa urukiko ategereza igihe azaburanishirizwa ku byo aregwa.

Amakuru dukesha Bwiza avuga ko Icyo gihe Ubwo imvura yari iguye, uyu mugabo yihutiye keinjira mu nzu yari hafi aho ngo yugame, akinjira yasanzemo uyu mukecuru aromboreza no ku buriri amusunikiraho ashaka kumusambanya ku ngufu, umukecuru yirwanaho ariko biba iby'ubusa.

Akimara gukora iki cyaha yahise ahunga atanategereje ko imvura ihita, nyuma akomeza gukurikiranwa aza no gufatwa.

Imbere y'umucamanza uyu mugabo yireguye yemera icyaha anagisabira imbabazi nubwo yagikoze abizi byatumye ahita anaroroka aza gucakirwa no kindi cyaha.

Ingingo ya 134 y'itegeko Nimero68/2018 yo ku wa 30 Kanama 2018 mu gitabo cy'amategeko mpanabyaha,  iteganya ko nahamwa n'iki cyaha azahanishwa igifungo cy'imyaka hagati ya 10 na 15 n'ihazabu hagati ya 1000000 na 2000000.