APR FC na GASOGI UNITED ZIGUYE MISWI ABAFANA BARIGARAGAMBYA.

APR FC na GASOGI UNITED ZIGUYE MISWI ABAFANA BARIGARAGAMBYA.

Byongeye kuba amarira ku bafana ba APR FC nyuma yo kunganya na GASOGI United ubusa ku busa mu mukino wa 13 wa Shampiyona y'u Rwanda.

Abafana bahise batangira kwigaragambya umukino utaranarangira bamwe batangira kwisohohera muri KIGALI PELE STADIUM kubwo gutakariza icyizere ikipe yabo.

Hari mu mukino wari wuje ishyaka ku mpande zombi kuva ku munota wa mbere kugeza urangiye imbaraga zari zose buri kipe ishaka kunyabika indi igitego ariko biba iby'ubusa.

Soma inkuru y'uko umukino wagenze; kalisimbi.com/live-apr-fc-vs-gasogi-united

Igice cya mbere cyarangiye banganya basubira mu rwambariro kumva impanuro za buri mutoza bagaruka banyotewe gutsinda birinda bigera ku munota wa 90' waje kongerwaho 5' y'inyongera.

Induru zavuze Mu minota 16 ya nyuma y'umukino aho abafana bazamuye indirimbo igira "ADIL Wacu! ADIL Wacu! ADIL Wacu!".

Wari umusonga usanga undi nyuma yuko APR FC yari iherutse kunganya na KIYOVU SC nabyo bitishimiwe.

Kugeza kuri ubu n'ubwo APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona yicariye intebe ishyushye kuko ikurikirwa na MUSANZE zikomeje kuryana isataburenge zirutanwa inota rimwe gusa.

RAYON Sports mukeba wa APR FC nayo biteganyijwe ko n'itsinda umukino uzaba ku munsi w'ejo hazaza izahita ibura inota rimwe ngo yigaranzure.

Uko urutonde ruhagaze ku makipe 4 ya mbere [BIG4];

1. APR FC 27 Pts
2. Musanze FC 26 Pts
3. Police FC 25 Pts
4. Rayon Sports 23 Pts (-1)

Ni mu gihe indi mikino yabaye nayo yarangiye amakipe amwe yandagajwe andi yitwara neza.

Bugesera FC 4-2 Police FC
Amagaju FC 0-2 Musanze FC
Gorilla FC 0-2 Sunrise FC
Marines FC 3-2 Etoile De L’Est