IBIKORESHO BIRIMO IMBUNDA M23 YAMBUYE FARDC BYEREKANYWE.

IBIKORESHO BIRIMO IMBUNDA M23 YAMBUYE FARDC BYEREKANYWE.

Kuri wa gatanu, abasirikare ba M23 babyinnye intsinzi bafata amafoto imbunda zikomeye n'ibindi bikoresho bambuye ingabo za  Congo FARDC mu rugamba rutoroshye bari bavuye kurwana.

Ku ya 30 Kamena mu gace ka Ntamugenga mu rukerera nibwo amasasu yavugije ubuhuha birinda bishyira amasaha ya ni munsi uyu mutwe uhanganye na ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Nyuma yaho imirwano icogoreye, Umutwe wa M23 wigambye uko washushubikanije FARDC n'indi mitwe iyifasha unatangaza ko wazambuye ibikoresho by'intambara bitandukanye.

Ku rundi ruhande ingabo za Leta zari zabanje kuvuga ko ari zo zambuye ibikoresho uyu mutwe,zivuga ko zikomeje kuwuhashya ndetse ko zawambuye ibirimo imbunda zirenga 5 zo mu bwoko AK47, radio ndetse n’ingofero z’ubwirinzi zikoreshwa ku ikotaniro.

Umuvugizi w'uyu mutwe, Afande Major Willy Ngoma yahise atera utwatsi ibyo FARDC yari imaze gutangaza, nta kuzuyaza we ahita anerekana ibyo bikoresho bambuye ingabo za Leta ya Congo.

Yerekanye intwaro zikomeye n’imodoka bambuye igisirikare cya FARDC , Aravuga ati "Ubu se ko byanditseho marque y’igisirikare cya Kongo bazavuga ko bivuye mu kihe gihugu."

Mu itangazo ryiswe ko ryuzuye ibinyoma, Umuvugizi wa Operasiyo Sokola 2, Lt Col Guillaume Ndjije Kaiko, yavuze ko ingabo za Congo zagabye igitero gikomeye cyo kubohora isantere ya Ntamugenga kandi bakabigeraho M23 igahunga igatakaza abarwanyi 27 n’ibikoresho bitandukanye.

Lt Col Guillaume ati “Twagabye igitero gikomeye kuri M23 muri Ntamugenga kandi twayibohoye. Muri iyi mirwano umwanzi yahunze, 27 b’uruhande rwa M23 bishwe. Twafashe intwaro zabo zirimo AK47 eshanu, RPG imwe, ibikoresho by’ubuvuzi, radiyo , ingofero n’ibindi bikoresho by’igisirikare byakorewe mu Rwanda.”

Nta bifatika yeretse isi bigaragaza ibyo yavugaga nk'ibimenyetso, yongeraho ko ku ruhande rwabo hakomeretse abasirikare 2 nabo bakaba bari kwitabwaho n’abaganga kuko ibikomere byabo bidakanganye.

Major Willy Ngoma we yongeye kunyomoza Lt Col Guillaume, avuga ko ibyo gushyira u Rwanda mu majwi na none barubeshyera kwivanga mu ntambara ari amatakirangoyi kuko utsinzwe atabura icyo yifashisha.

Willy Ngoma ati “Biriya ni ibihuha bashaka kubeshya abaturage n’abayobozi babo, ntabwo bari Ntamugenga bakwiye imishwaro. Nta bushobozi bafite bwo kutwimura no kuri santimetero imwe y’ubutaka twafashe."

Yongeyeho ati "Birababaje kubona nka Colonel avugamo ingabo z’u Rwanda bigaragaza ko atazi ibyo avuga. Bataye imbunda zitandukanye harimo izikomeye zavuye mu Bushinwa zose zanditseho FARDC ubwo bazakomeza kuvuga ngo ziva hanze kandi ari bo baziduha.”

Si ubwa mbere cyangwa kabiri inyeshyamba zigize umutwe wa M23 zigamba gutsinda FARDC mu mirwano itandukanye bahuriramo.

Byageze naho hagaragara amashusho y'ingabo za Congo kenshi zirira ayo kwarika nyuma yo gutsindwa zikamburwa tumwe mu duce zari zirinze turimo umujyi ukomeye wa Bunagana.

Si ibyo gusa kandi uyu mutwe ukomeje no kwigabiza utundi duce dutandukanye twa Rutshuru mu Burasirazuba bwa Congo usatira Goma neza neza.