BURI BURI! KANYE WEST NA BIANCA CENSORI BONGEYE KURIKOROZA.

BURI BURI! KANYE WEST NA BIANCA CENSORI BONGEYE KURIKOROZA.

Umuhanzi rurangiranwa ku isi KANYE WEST n'umukunzi we BIANCA Censori bongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga kubera imyambarire.

Hari mu gicuku ubwo binjiraga mu gitaramo cyo gusogongeza abakunzi be umuzingo w'indirimbo yise 'VULTURES RAVE' ahazwi nka Wynwood Marketplace mu mujyi rwagati wa MIAMI ho muri leta zunze ubumwe z'America.

Rugikubita KANYE WEST yaje yiyambariye imyambaro ye itavugwaho rumwe kubera imiterere yayo benshi bita iy'ingegera, nk'aho bidahagije ntashyiremo n'inkweto aho aba yiyambariye amasogisi masa bitangaza abatari bake.

Byatunguranye bamubonanye n'umugore we BIANCA binjiranye we yambaye hafi buri buri kuko yari yambaye utwenda tw'imbere gusa ku mabere yakinzeho agapupe k'injangwe zizwi nka 'Australian Cats'.

Si ubwa mbere aba bombi bakoze ibi kuko kenshi bagiye barikoroza benshi bakibaza icyaba kiri inyuma y'iyi myambarire butunda bakunze kwiyambika.

Isomere inkuru ivuga ibyo bakoreye mu butaliyani; https://www.kalisimbi.com/kanye-west-numugore-we-mu-myambarire-yatangaje-benshiamafoto

Atagize icyo yitaho, Kanye West ntagihunga kandi Ibi yabikoreye imbere y'umukobwa we w'imyaka 10 witwa NORTH WEST wari witabiriye ibi birori ndetse nawe wataramiyemo indirimbo imwinjiza muri muzika yakoranye na Se.

Soma; https://www.kalisimbi.com/north-west-umukobwa-wa-kanye-west-nawe-yinjiye-neza-muri-muzika

Kanye West n'umukobwa we ku rubyiniro

Uyu mugabo w'imyaka 46,  KANYE WEST yahuriye bwa mbere na BIANCA Censori mu ruganda rwe rw'imyenda rufite indango yise 'YEEZY Brand'.

Icyo gihe hari hashize iminsi KANYE West amwandikira mu butumwa bwihariye ku mbuga nkoranyambaga bizwi nka 'DM' amusaba ati "Uzaze unkorere".

Nyamukobwa nawe akibibona ntiyatinze kumutahaho baraganira bahuza urugwiro birangira anamuhaye akazi, gusa uyu mugabo yari ataratandukana n'umugore we Kim Kardashian.

Agitandukana na KIM Kardashian watse gatanya, Kanye West yisunze abandi bakobwa beza batandukanye bagakundana bwacya bakabivamo kugeza ubwo yegereye BIANCA wamuhoraga hafi amusaba ko baba umwe nawe arabyemera.

Kanye West na BIANCA Censori bagaragaye mu rukundo ku karubanda basangirira ahitwa Waldorf Astoria beverly hill ho muri leta zunze ubumwe z'America.

Nyuma yaho urukundo rwaje gukura kugeza ubwo baje gukora ubukwe rwihishwa aho kuri ubu babana byemewe nk'umugore n'umugabo.

Soma; https://www.kalisimbi.com/biravugwa-ko-kanye-west-yakoze-ubukwe-igitaraganya

Kanye West n'umugore we mushya BIANCA CENSORI