LIVE: WILLIAM RUTO IMBERE YA ODINGA MBERE YUKO HATANGAZWA UWATSINZE.

LIVE: WILLIAM RUTO IMBERE YA ODINGA MBERE YUKO HATANGAZWA UWATSINZE.

Harabura iminota mbarwa ngo igihugu cya Kenya kimike umusimbura wa Perezida Uhuru Kenyatta wari umaze manda 2 ku butegetsi.

Aka kanya abaturage bazindutse mu museso wa kare bagandagaje ahazwi nka 'BOMAS OF KENYA' mu muhango wo gutangaza Perezida mushya w'igihugu cyabo.

Mbere yuko atangazwa,mu majwi yabaruwe asaga bitatu bya kane [3/4] yagaragaje ko mu bahabwa amahirwe Visi Perezida William Ruto akomeje kwanikira Raila Odinga bahanganye.

Amatsiko ni menshi mu banya-Kenya bategereje kumva utangajwe nka Perezida wabo mushya hagati y'aba bombi bahize abandi bakandida kuko bari biyamamaje ari 4.

Utsinda agomba kuba byibura yabonye amajwi ari hejuru ya kimwe cya kabiri [1/2] yatoreweho kandi byibura akagira 25% mu majwi yose yo mu ntara 24 muri 47 zigize igihugu.

Iyo ibyo byanze habaho icyiciro cya kabiri cy'amatora nk'uko amategeko abiteganya, uyu munsi biramutse bitabaye uko, hazongera kuba andi mu ntangiriro z'ukwezi gutaha [Nzeri].

Hari impungenge ko hashobora kuba imivurungano mu baturage nk'uko akenshi mu matora y'umukuru w'igihugu yagiye aba byagiye bigaragara ko bamwe batishimiye ibyayavuyemo bigateza imyigaragambyo mu mihanda.