IJAMBO RYA MBERE RYA DR. WILLIAM RUTO UBAYE PEREZIDA WA KENYA.

IJAMBO RYA MBERE RYA DR. WILLIAM RUTO UBAYE PEREZIDA WA KENYA.

Ibyari bitegerejwe cyane birangiye bibaye Dr. William Samoei Ruto atorerwa kuyobora Repubulika ya Kenya ahigitse Raila Odinga bari bahanganye.

Kuri uyu wa 15 Kanama 2022, nibwo Dr. William Ruto atangajwe nk'uhize abandi mu matora y'umukuru w'igihugu aho yatowe n'abasaga 7 176 141 ari bo bangana na 50.49% y'amajwi yose yabaruwe, naho mugenzi we ODINGA utemeranya n'ibyavuye mu matora yagize 48.85% biva mu bamutoye bangana na 6 942 930.

Akimara gutangazwa yatangaje ko agiye gukorana bya hafi na mugenzi we yatsinze yongera gushimangira ishimwe afitiye abanya-Kenya asingiza bikomeye komisiyo y'amatora IEBC.

Yataruye ashimira ati "Murakoze cyane..ndashaka gushimira Imana kuba itugejeje aha. Ndabizi ko isi yumvaga ko ntazabigeraho ariko kubera ko hari IMANA mu ijuru turi hano. Ndashimira abaturage ba Kenya bitanze bakadutora ku ya 09 Kanama bakihangana bagategereza uyu munsi bitangarijweho. kuri ubu ndi umunya-Kenya wishimiye igihugu cye."

Yakomeje agira ati "Muri aya matora ntawatsinzwe, Abanya-Kenya bose batsinze, intwali navuga kugeza ubu ni abagize iyi komisiyo y'amatora IEBC. Ndashaka gushimira nyakubahwa RAILA ODINGA wahanganye nanjye muri aya matora twese dushishikariye kuzakemura ibibazo by'abanyagihugu, Nzakorana na buri wese twubake igihugu kidasiga n'umwe inyuma."

Yongeyeho ati "Nzayoborana ubudasa mu kudaheza umuntu uwari we wese biciye mu mucyo. Nzakorana n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwanjye mu rwego rwo gukosora ibitagenda neza bagaragaje."

Dr. William Ruto yasingije Perezida ucyuye igihe ati "Ndashimira byimazeyo Databuja Perezida Uhuru Kenyatta wangiriye icyizere nkamwungiriza mu myaka 10 yose yari ishize."

Yasoje agira ati "Ku banya-Kenya mbahaye ijambo ryanjye ko nzakora uko nshoboye ngo iki gihugu nkigeze ku rundi rwego mu bumwe n'amajyambere arambye."

Uyu wahoze ari Visi Perezida ku ngoma ya Uhuru Kenyatta yizeje abanya-Kenya kuzabitaho akazana ubumwe n'iterambere bidasigana na Demokarasi isesuye mu gihugu afatanyije nabo ubwabo.