MEDDY INTIMBA NI YOSE ASHENGUWE NO KUBURA NYINA.

MEDDY INTIMBA NI YOSE ASHENGUWE NO KUBURA NYINA.

Ku mugoroba w'ijoro ryacyeye nibwo humvikanye inkuru y'incamugongo ko uwibarutse Ngabo Jobert Medard yatabarutse bimukomeretsa umutima amarira arisuka.

Cyabukombe Alpshonsine wabyaye Meddy ari nawe mubyeyi rukumbi yari asigaranye yazize uburwayi kugeza n'ubu butaramenyekana yari amaze iminsi yivuriza mu gihugu cya Kenya.

Amarira, agahinda no kutihanganira ibi byago kuko akabi katamenyerwa byashenguye umutima wa MEDDY n'umuryango wose muri rusange byabanje kugorana kubyakirra ko uyu mubyeyi agiye.

Benshi mu byamamare birimo THE BEN, K8 KAVUYO n'abandi bihutiye kumufata mu mugongo ibi bikiba bamwihanganisha bamubwira amagambo amukomeza n'ubwo ari urugamba rutoroshye kurunyuramo.

Abicishije ku rubuga rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, K8 Kavuyo mu magambo y'ururimi rw'igiswayire twashyize mu kinyarwanda yanditse agira ati "Ndakwihanganishije muvandimwe MEDDY, Nyagasani ahe ababarire MAMA, Abahe ingufu no gukomera."

Muyoboke Alex usanzwe areberera inyungu abahanzi batandukanye we yifashishije amashusho agaragaza Meddy mu bihe byiza na Nyina bishimye nk'umuryango, arenzaho amagambo akomeye, asoza yifuriza iruhuko ridashira Mama Jobert.

Ati "Amakuru ababaje...Ngaho nkusabiye ku IMANA yonyine iguhe kwihangana n'umuryango wawe kubura umubyeyi mama ni agahinda gakomeye..Rest in peace Mama Jobert."

Umuhanzikazi Priscillah usigaye wiyita Scillah yasangije amarangamutima umenetse ati "This Life Man!" yerekana ko ubu buzima atari shyashya."

Abakunzi be nabo ntibatinze kumukomeza bagaragaza ko bababajwe bikomeye n'urupfu rw'uyu mubyeyi we wafatwaga nk'umubyeyi wa benshi bitewe n'uko yakundaga abantu atarobanuye.

Ibi bibaye nyuma y'cyumweru gusa Meddy yizihije isabukuru y'amavuko ariko atizihije neza bitewe n'uko umubyeyi we yari mu bitaro arembye.

Burya akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu, niba hari umuhanzi ubabaye kurusha abandi muri uru Rwanda Meddy aza ku mwanya wa mbere kuva mu masaha make uwamwibarutse atakaje ubuzima.