BIHINDUYE ISURA CONGO KINSHASA IMYIGARAGAMBYO IRIYONGERA.

BIHINDUYE ISURA CONGO KINSHASA IMYIGARAGAMBYO IRIYONGERA.

Bikomeje kuba agatereranzamba muri Repubulika iharanira Demokarasi abaturage biriwe hanze y'amazu yabo amajwi hejuru bamagana ingabo za MONUSCO.

Byatangiye ubwo bamwe mu batuye iki gihugu biraraga mu mihanda bagenda biyongera agasaku ari kose baririmba intero n'inyikirizo zisebya zikanamagana ingabo z'umuryango w'abibumbye zishinzwe kubungabunga umutekano muri Congo Kinshasa.

Ni kuri uyu wa kabiri,muri Teritwari ya Rutshuru ahitwa I Kalengera benshi babyukiye mu myigaragambyo yamagana MONUSCO yananiwe kubarinda ahubwo bagapfa urwo bapfuye irebeera.

Umujinya mwinshi mu maso ni wose ku bigaragambya batakambira leta yabo kwirukana izi ngabo za MONUSCO kuko kuzuza inshingano byazibereye iyanga ahubwo bisa naho zaje mu bukerarugendo.

Kugeza ubu aba baturage uburakari ntiburashira kuko binubira intambara za buri munsi amasasu guhora yumvikana iwabo induru n'imiborogo bitagira ingano, abahasiga ubuzima n'abava mu byabo bahunga byose bishengura abakiriho kandi byitwa ko hari ingabo zaje mu butumwa bw'amahoro zakabarinze ibi byago byose.

Ibi bibaye nyuma yuko inyeshyamba z'umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi by'uburasirazuba bwa RDC bituma umutekano ukomeza kugerwa ku mashyi nayo adafunze.

Uyu mutwe wa M23 wakomeje gushinja ingabo za MONUSCO gufasha ingabo za Leta FARDC ariko byose bikomeza kuba impfabusa kuko uranga ukazikubita inshuro zifatanyije.

Hakomeza kwibazwa icyabuze ngo ibi bibazo byugarije iki gihugu bitsinsurwe bive mu nzira humvikane amahoro asaaba isi bihereye i Kinshasa.

Irebere uko abaturage bigaragambije hano

https://twitter.com/kabumba_justin/status/1546772885775077376