M23 YAMBUYE IBIFARU FARDC IHAMYA KUZAHANURA N'INDEGE.

M23 YAMBUYE IBIFARU FARDC IHAMYA KUZAHANURA N'INDEGE.

Bikomeje kudogera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho M23 yaririye karungu.

Uyu mutwe wa M23 wamaze kwemeza ko wambuye FARDC ibitwaro bya kirimbuzi bitandukanye birimo n'ibifaru 4 byose byo mu bwoko bwa T-55, imbunda zisanzwe n'ibindi bikoresho bya Gisirikare.

Munyarugero Canisius Karemera umwe mu bavugira uyu mutwe yemeje aya amakuru aha isomo rikomeye ingabo za Leta zishaka kubatsimbura nyamara zitabishobora nk'uko yabyivugiye.

Imbere y'itangazamakuru Yongeyeho ko bafite amakuru ku ndege z'intambara zo mu bwoko bwa SUKHO-25 zigiye kubatera ahamya ko nazo niziza bitazatinda kuzihanura azita utunyugunyugu.

Ati "Izo ndege nizigaruka nta n'imwe izasubirayo. Utwo tunyugunyugu twabo rwose nituramuka tugarutse ntituzasubirayo."

Ibi byaje bikurikirana n'ibyasohotse Mu itangazo uyu mutwe washyize hanze rishimangira ibi gusa hiyongeraho ko ingabo za FARDC zikomeje kohereza ibiBombe bihitana ubuzima bw'abaturage bazira ubusa.

Abasivili 5 bapfiriye ahitwa i Kanombe, mu gihe mu gace ka KAZUBA hapfuye abandi 4, naho i KINYANDONYI hapfa abagore 4 n'abana 2 hacura umuborogo.

Ingabo za Leta zikomeje gutsindwa nabi cyane kugeza kuri ubu umutwe wa M23 urimo kugenzura n'umupaka muto w'ahitwa KABUHANGA.