LIVE: ANTONY BLINKEN IMBERE Y'ITANGAZAMAKURU.

LIVE: ANTONY BLINKEN IMBERE Y'ITANGAZAMAKURU.

Aka kanya Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n'amahanga muri Leta zunze ubumwe z'America ,ANTONY BLINKEN, na Minisitiri Dr. Vincent Biruta bari mu kiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku ruzinduko rwe mu Rwanda n'umubano w'ibihugu byombi.

ANTONY BLINKEN yageze mu Rwanda yakiranwa urugwiro mu ruzinduko rwari ruteganyijwe nyuma yo kuva mu bihugu birimo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aherutsemo.

Kimwe mu bibazo BLINKEN abajijwe ni ikirebana n'ifungwa rya Rusesabagina yakunze kuvugaho mbere y'uko aza mu Rwanda, yavuze ko icyo ari kimwe mu byamuzanye agomba kuganiraho n'ubuyobozi bw'igihugu.

Blinken na Minister Dr. Biruta babajijwe ku kijyanye n'umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo  Kinshasa aho hagiye humvikan ibivugwa ko u Rwanda rwaba rutera inkunga umutwe wa M23 wo ntandaro yacyo.

Minisiter Dr. Biruta yongeye guhakana yivuye inyuma ko atari byo ati "U Rwanda si rwo nyirabayazana w'umutekano muke umaze igihe uri muri DRC, aho hari imitwe yitwaje intwaro isaga 130 irimo na M23."