GRAND P Yatandukanye n'umukunzi we ahita yerekana undi.

GRAND P Yatandukanye n'umukunzi we ahita yerekana undi.

Moussa Sandiana KABA wamamaye muri muzika nka GRAND P yatandukanye n'umukunzi we bakundanaga  bidatinze yerekana undi bari mu rukundo.

Muri Werurwe y'uyu mwaka wa 2022, Grand P yambitse impeta y'urudasaza YAO Eudoxie bica imbonankubone kuri Televiziyo yitwa 'LIFE TV', urukundo rusaaba imitima yabo barebana akana ko mu jisho gusa bidatinze bombi baje kwemeza ko baciye ukubiri.

Grand P ubwo yambikaga impeta YAO bakundanaga

Uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cya GUINEA adatindiganyije yahise yerekana ku mugaragaro undi mukobwa w'ikizungerezi baryohewe cyane mu munyenga w'urukundo bahuza urugwiro ubutitsa.

GRAND P kandi yagaragaye mu mihanda y'i Conackry n'umukunzi we mushya bafatanye ubutarekurana agatoki ku kandi akanyamuneza ku maso habo kadasibangana.

Grand P n'umukunzi we mushya

Bibaye nyuma y'iminsi bivugwa ko GRAND P na YAO batari bameranye neza, aho Yao yamushinjaga kumuca inyuma akigira mu bandi bagore kandi ntacyo yamuburanye, byari nyuma kandi yuko hagaragaye amafoto yinezeza mu mazi hagati y'abagore benshi bishengura umutima w'iki kizungerezi cyari cyaramwihebeye.

Bwacyeye kuri uyu wa kabiri w'iki cyumweru turimo amakuru acicikana ko bombi batandukanye.

Uyu musore w'imyaka 32 ntiyahakanye aya makuru ahubwo yahise abihuhura ahoberana n'umwe mu bakobwa b'uburanga anabigaragaza ko yahinduye umukunzi avuga ko yahoraga amunaniza.

Grand P na Eudoxie YAO

Mu mwaka ushize wa 2021 n'ubundi umubano wabo wari wajemo agatotsi ubwo hagaragaye amafoto ya Eudoxie YAO nawe yishimanye n'umuhanzi ukomoka muri Congo gusa baza kwiyunga byongera kudogera ubwo na noneho yamushinjaga kumwicarira akamuvuna zimwe mu ngingo abikoranye ubugome.

Benshi bibaza ku miterere idasanzwe uyu musore afite n'ubwo ari mu batunze agatubutse dore ko umutungo we ubarirwa muri miliyoni $100 [Z'amadolari nka Net Worth 2022] akura mu muziki we n'ibindi bikorwa by'ubushabitsi akora.

Akundwa n'abantu b'ingeri zose cyane nko mu minsi ishize yasuye Col. Mammady Doumbouya usigaye ayobora igihugu cye.

Grand P imbere ya Perezida wa Guinea, Col. Mammady Doumbouya 

Ni umwe mu bakunzwe cyane muri AFRICA, akurikirwa na benshi ku isi by'umwihariko yakunzwe mu ndirimbo ye yise 'AMOUR' imaze kurebwa n'abrenga Miliyoni 5 ku rubuga rwa Youtube.