UMUKURU W'IGIHUGU CY'U BURUNDI YAVUZE IKIGOMBA KUZAKOMEZA UMUBANO WE N'U RWANDA.

Umukuru w'igihugu cy'u Burundi Ndayishimiye Evariste yakomoje ku kizatuma u Rwanda n'igihugu ayoboye byiyunga bihamye mu mubano utazongera guhungabana.

UMUKURU W'IGIHUGU CY'U BURUNDI YAVUZE IKIGOMBA KUZAKOMEZA UMUBANO WE N'U RWANDA.

Umukuru w'igihugu cy'u Burundi Ndayishimiye Evariste yakomoje ku kizatuma u Rwanda n'igihugu ayoboye byiyunga bihamye mu mubano utazongera guhungabana.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Gitega na Kigali bari gukora uko bashoboye ngo umubano w’ibihugu byombi u Rwanda n’U Burundi uzahuke kurushaho.

Icyakora ngo haracyari ikibazo cy’abantu u Burundi buvuga bacumbikiwe n’u Rwanda kandi barashatse guhirika ubutegetsi bw’uwo Ndayishimiye yasimbuye ari we Pierre Nkurunziza.

Hari amakuru avuga ko Perezida Ndayishimiye hari abanyamakuru yabwiye ko abo bantu baba mu Rwanda bamwoherereje intumwa zo kumubwira ko bicuza ibyo bakoze.

Icyakora nta byinshi byatangajwe kuri iyi ngingo ngo havugwe uwo wajyanye ubutumwa abushyiriye Perezida Ndayishimiye n’igihe yagiriye yo nticyavuzwe.

Perezida Ndayishimiye yabwiye itangazamakuru ko amaze kugirana ibiganiro byinshi n’u Rwanda bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Yibukije ko ibi bihugu usibye kuba bihana imbibi ari n’abavandimwe , kandi ko bizwi ko abanyarwanda n’abarundi ntawanga undi, igihamya n’uko ngo abona abanyarwanda benshi mu mugi wa Bujumbura muri weekend ndetse bamwe bashyingiranwa n’abarundi.

Ibihugu byombi byahoranye umubano wa ntamakemwa mu myaka isaga 7 ishize mbere y’uko Uburundi bufata umwanzuro wo gufunga umupaka wabwo n’u Rwanda.

Ibi byakurikiwe no guhagarika ubuhahirane bwari bushingiye ahanini ku mbuto n’imboga Uburundi bwoherezaga cyane I Kigali muri 2016.

N’ubwo bimeze bityo ariko, Perezida Ndayishimiye kuva yafata ubutegetsi muri 2020, umubano w’ibihugu byombi wongeye kuzanzamuka bigaragarira amaso.