ABATURAGE BA SRI LANKA BAGEZE N'AHO BARYAMA KU BURIRI BWA PEREZIDA ARAHUNGA.

ABATURAGE BA SRI LANKA BAGEZE N'AHO BARYAMA KU BURIRI BWA PEREZIDA ARAHUNGA.

Mu gihugu cya Sri Lanka imyigaragambyo ikomeje kuba iyindi yindi abaturage beguza Perezida ku rwego na Ministiri w'intebe amaze gutangaza ko bari mu bihe by'akaga nk'abayobozi.

Byasakaye hose mu minsi ishize ubwo uruhuru rw'abaturage rwahuruye rwinjira mu biro bya Perezida igikenewe ari ubwegure bwe akarekura ubutegetsi.

Bakimara kwinjira mu biro by'umukuru w'igihugu, bajagajaze inzu barayikwira bagera naho asanzwe arambika umusaya barahegera batangira kwidagadura kuri iryo godora.

Kuri uyu wa gatatu w'icyumweru tariki ya 13 Nyakanga ntibizibagirana ko Perezida wa Sri Lanka Gotabaya Rajapaksa yahunze igihugu mu ndege ya gisirikare, kubera imyigaragambyo ikomeye ishingiye ku izahara ry'ubukungu bw'iki gihugu cyo muri Aziya y'amajyepfo.

Nyuma yo kuva mu gihugu igitaraganya Igisirikare kirwanira mu kirere cyemeje ko uyu mugabo w'imyaka 73 yahungiye mu birwa bya Maldives we n'umugore we n'abashinzwe umutekano babiri. 

Ako kanya Minisitiri w’intebe w’iki gihugu niwe wasigaye ayoboye inzibacyuho, bidatinze nawe aterwa n'abaturage ku biro bye bihindura isura ariko Abapolisi barasa ibyuka biryana mu maso ku bigaragambya, bababuza kwinjira.

Ibi bibayeho mu gihe byari biteganyijwe ko Perezida Gotabaya yegura ku butegetsi uyu munsi ariko ntiyategereje ko bigera niko guhita akuramo ake karenge