LIVE: PEREZIDA PAUL KAGAME YAKIRIYE MINISITIRI W'INTEBE WA SINGAPORE.

LIVE: PEREZIDA PAUL KAGAME YAKIRIYE MINISITIRI W'INTEBE WA SINGAPORE.

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w'Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong watangiye uruzinduko rw'umunsi umwe mu Rwanda.

Nyuma yo kumwakira uyu mushyitsi w'imena mu cyubahiro agombwa we n'umukuru w'igihugu nk'uko byari biteganyijwe bahise berekeza mu kiganiro n'abanyamakuru cyari cyateguwe.

Muri aka kanya bari mu kiganiro n'abanyamakuru, aho aba bayobozi barimo kubazwa ibibazo bitandukanye.

Ubwo umwe mu banyamakuru yabazaga Ministiri Lee ku bijyane nuko babashije gutera imbere birengagije abavuga nabi igihugu cye, Yagize ati "Twe twitaye cyane ku guha abaturage icyo bashaka no kuzamura imibereho yabo muri rusange, aho kwita ku baduca intege tureba imbere ibiduhuza tubihunza amaso."

Perezida Paul Kagame we yakomoje ku kuba biteguye gukomeza ubufatanye u Rwanda rufotanye na Singapore bigiraho byinshi ndetse ko bakeneye gukorana cyane n'iki gihugu nk'uko buri gihugu cyo muri Afurika kibyifuza.

U Rwanda ni igihugu gifatwa nka Singapore y'Afurika nk'uko benshi mu batuye uyu mugabane babivuga bahereye ku iterambere ridasanzwe rikirangwamo kandi ryihuse mu myaka 28 yonyine ishize gisenywe n'abakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu w'1994.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagiranye ibiganiro na Ministiri w'intebe wa Singapore bigaruka ku bufatanye bw'ibihugu byombi mu kuzamura iterambere ry'ubuhahirane.