PEREZIDA MUSEVENI YERUYE AVUGA URWO YAHUYE NARWO MURI CHOGM2022.

PEREZIDA MUSEVENI YERUYE AVUGA URWO YAHUYE NARWO MURI CHOGM2022.

Mu nama iherutse guhuriza hamwe abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango wa Common Wealth, CHOGM2022 yabereye i Kigali yabayemo udushya benshi batanamenye.

Byaciye igikuba ku myitwarire ya Perezida Museveni wagaragaye yambaye agapfukamunwa wenyine mu bandi, hibazwa impamvu yabyo igisubizo kirabura.

Yoweli Kaguta Museveni yashyize arerura avuga ko habuze gato ngo yandure icyorezo cya COVID19 ariko biba amahire kuko yari yarikingije inkingo zose zamuhaye ubudahangarwa bw'umubiri.

Yahishuye ko ubwo yari yicaye hagati ya Minisitiri w'ubwongereza,Boris Johnson n'undi iburyo ukomoka mu kirwa cya Tuvalu giherereye mu majyepfo y'inyanja ya Pasifika.

Yavuze ko uyu munya-Tuvalu yamuketseho kuba yanduye icyorezo giterwa na virusi ya Corona, byatumye yambara agapfukamunwa ngo yirinde.

Museveni yavuze ko nyuma yaho yaje kujya mu kato, ati "Ngisubira mu gihugu nahise nishyira mu kato iwanjye muri Ntungamo. Ntekereza ko kuba nari narikingije byuzuye aribyo byandinze."

Yunzemo ko umugore we yamubwiye ko ari IMANA yamurokoye ariko nayo burya ifasha uwifashije muri rusange.

Ibi yabivugiye mu mbwirwaruhame yatangiye mu gihugu cye imbere y'abaturage abashishikariza kwikingiza inkingo kugeza no kurushimangira.