CONGO KINSHASA YITEGUYE KURWANA N'U RWANDA NK'UKO BYATANGAJWE NA GEN. EKENGE.

Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nyuma yo gushyigikira imyigaragambyo yo kwirukana abanyarwanda yavuze ko yiteguye kurwana.

CONGO KINSHASA YITEGUYE  KURWANA N'U RWANDA NK'UKO BYATANGAJWE NA GEN. EKENGE.

Bikomeje kuba agatereranzamba nyuma yuko leta ya Congo irimbanije mu kuzamura umwuka w'intambara hagati yayo n'u Rwanda.

Gen de BGD Slyvain Ekenge umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yagaragaye yifatanije n’abigaragambya bamagana u Rwanda mu mujyi wa Goma aho yabashishikarije kubikora mu mahoro ndetse yemeza ko u Rwanda nta bwoba rubateye ko nihaba intambara bazahangana.

Tariki ya 15 Kamena 2022, ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Goma habereye imyigaragambyo ikomeye y’Abanye-Congo bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cy’igihugu cyabo, FARDC.

Benshi mu bari kwigaragambya ku mupaka ku ruhande rwa Goma babonekaga mu mashusho urusaku ari rwose batera amabuye ku ruhande rw’u Rwanda.

Igitangaje hari amashusho yanyujijwe ku rubuga rwa Twitter rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru,Gen Ekenge abwira abitabiriye imyigaragambyo yamagana u Rwanda ko nta bwoba rubateye kandi bazahangana.

Mu mvugo yuje urwango n'umujinya yagize ati :” Ndashimira mbikuye ku mutima,ku bw’ubufasha bwanyu [abatabiriye iyi myigaragambyo]. Ubufasha butatsindwa bw’abaturage bose ba Kivu ya ruguru,Polisi,FARDC ....Ingabo na Polisi bagize bati "Nta butaka,nta gace,nta milimetero y’ubutaka muri rusange bwa Kivu ya Ruguru buzasigara mu maboko ya biriya byihebe."

Yongeyeho ati "Mu izina rya FARDC, Polisi n’izindi nzego z’umutekano , ndababwiza ukuri ko tutazemera ko hari akandi gace ka Kivu y’Amajyaruguru n’ubutaka bw’igihugu cyacu muri rusange kajya mu maboko y’ibi byihebe n’abafatanyabikorwa babo."

Mu kwihagararaho no gutera akanyabugabo abigaragambya yunzemo ati "U Rwanda ntirudukunda. Ntirwadukanga.Tuzarwana nabo, niba bashaka intambara izaba.Muri uyu mwanya turabashimira ibikorwa byanyu.Mukomeze mwigaragambye mu mahoro mugendeye ku mategeko y’Umujyi..."

Inama nkuru y’umutekano idasanzwe ya leta ya DR Congo yasabye ko iki gihugu gisesa ako kanya amasezerano yose gifitanye n’u Rwanda ishinja kuba rwarohereje ingabo zarwo ku butaka bwayo.

Iyo nama yateranye kuwa gatatu ikuriwe na Perezida Felix Tshisekedi, yibanze ku kibazo cy’umutekano mucye by’umwihariko muri Rutshuru, nk’uko umuvugizi wa leta Patrick Muyaya yabivuze mu itangazo ryasomwe kuri radio na televiziyo bya leta RTNC.

Leta y’u Rwanda ihakana ibirego bya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo by‘uko abasirikare bayo bafasha umutwe wa M23, ubu wafashe umujyi wa Bunagana ku mupaka wa DRC na Uganda.

Guverinoma y’u Rwanda ntacyo iravuga kuri ibi byanzuwe n’iyi nama ariko yagiye ihakana kenshi ko nta ruhare na ruto ifite mu gufasha umutwe wa M23 ko ahubwo icyo kibazo ari icya Congo ubwayo igomba gukemura idatsinzwe ngo ibigereke ku Rwanda.

Congo Kinshasa n’u Rwanda bisanzwe bifitanye amasezerano menshi y’imikoranire mu bucuruzi, gutunganya amabuye y’agaciro, urujya n’uruza rw’abantu, n’ayandi.

Ibi byose n'ubwo birimo kubaho ibivugwa bikavugwa, Igisirikare cy' U RWANDA RDF cyahumurije abarutuye ko umutekano wabo ubungabunzwe nyabyo ntakizawuhungabanya na gito.