LETA ZUNZE UBUMWE Z'AMERICA ZISHIMIYE KUVUGUTIRA UMUTI CONGO.

LETA ZUNZE UBUMWE Z'AMERICA ZISHIMIYE KUVUGUTIRA UMUTI CONGO.

Leta zunze ubumwe z'America zishimiye umwanzuro wafatiwe mu nama y'abakuru b'ibihugu byo mu karere yabaye ku ya 21 Kamena hagamijwe kuvugutira umuti ikibazo cy'umutekano muke muri Congo Kinshasa.

Ni umwanzuro wo guhuriza ingabo hamwe ziturutse mu bihugu bigize umuryango w'ibihugu by'uburasirazuba bw'Afurika EAC zijya guharanira amahoro byumwihariko muri KIVU y'amajyaruguru ikomeje kumvikanamo urufaya rw'amasasu.

Umunyamabanga wa Leta z’unze ubumwe z’Amerika Antony Blinken yavuganye kuri terefone na President Kenyatta mu mpera z’icyumweru dusoje amushimira uruhare rwa Nairobi mu guhosha ibibazo bya Congo no guhuza EAC.

Blinken yabwiye Kenyatta ko kuba yarabashije guhuza abakuru b’ibihugu bya EAC ari ntambwe nziza mu kubaka ubumwe , kandi bizatanga igisubizo kirambye.

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC barumvikanye bemeza ko kohereza ingabo zihuriweho mu burasirazuba bwa Congo byagira icyo bifasha mu gumukira intambara n'ibibazo by'inzitwazo ifitanye n'u Rwanda.

East African Standby Force, EASF, niwo mutwe w'ingabo kugeza n'ubu zitaroherezwa muri Congo, ufite inshingano zo guhashya imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo no guhuza impande zitavuga rumwe na Leta ya Tshisekedi.

N'ubwo ibi bikomeje kuvugwa cyane ndetse banabivugiye mu nama, kugeza n'ubu imvugo ntirashyirwa mu ngiro ngo zoherezwe, nubwo ku rundi ruhande Repubulika iharanira Demokarasi yanze ko ingabo zo mu Rwanda zirangwamo.