RDC:UMUVUGIZI WA MONUSCO YIRUKANYWE IGITARAGANYA.

RDC:UMUVUGIZI WA MONUSCO YIRUKANYWE IGITARAGANYA.

Umuvugizi w'ingabo z'umuryango w'abibumbye ziri mu butumwa bw'amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yirukanywe na Leta igitaraganya.

Kuri uyu wa 03 Kanama 2022 nibwo handitswe ibaruwa na Leta y'i Kinshasa ishyikirizwa MONUSCO iyisaba kwirukana Gillman Mathias umuvugizi wayo vuba na bwangu akava ku butaka bwayo.

Ibikubiye muri iyi baruwa, Guverinoma inenga cyane imyitwarire y'uyu muvugizi, ushinjwa kuba yaravuze ibyiswe ko nta shingiro bifite byakuruye umwuka mubi watije umurindi imyigaragambyo yapfiriyemo abarenga 36 na 170 bakomeretse bikomeye.

I KINSHASA, Ibitangazamakuru bitandukanye nka Politico n'ibindi dukesha iyi nkuru bivuga ko Gillman wari usanzwe avugira MONUSCO ahambirijwe kubera amagambo ye yateje imidugararo.

Guverinoma kandi mu ibaruwa ndende yahaye MONUSCO yanditse ko impamvu yo kwirukana byihuse Mathias Gillman wabaye gateranyabuyobozi, ari uko kuhaguma kwe ntacyo byatanga mu ubwizerane hagati ya leta n'umuryango w'abibumbye, byatumye hafatwa umwanzuro wo kwirukana izi ngabo zose.