AMAKURU MASHYA: GENERAL MURI FARDC ARAPFUYE.

AMAKURU MASHYA: GENERAL MURI FARDC ARAPFUYE.

Brigadier General Tshinkobo Ghislain wayoboraga akarere ka gisirikare ka 34 mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, amaze gutabaruka.

Inkuru dukesha Radio OKAPI yavuze ko uyu mujenerali yapfiriye i Goma azize uburwayi bw'umutima yari amaranye iminsi.

Ibi bitandukanye n'ibyo benshi bakekaga ko inyeshyamba z'umutwe wa M23 ari zo zaba zimwivuganye nyuam yuko kuri uyu wa 16 Kanama 2022 rwari rwambikanye hagati yazo n'ingabo za Leta.

Aka kanya umubiri we uhise ujyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro by'ikigo cya gisirikare i Goma, mbere yuko hategurwa umuhango wo kumusezeraho mu cyubahiro agombwa.

Yayoboye aka karere ka gisirikare gaherereye muri Kivu y'amajyaruguru mu mpeshyi y'umwaka ushize wa 2021, ubwo yari asimbuye Brigadier General Kapinga Mwanza Dieudonne.