LETA YA CONGO KINSHASA YIHANANGIRIJE ABATURAGE KUTAMBUKA UMUPAKA.

LETA YA CONGO KINSHASA YIHANANGIRIJE ABATURAGE KUTAMBUKA UMUPAKA.

Umutwe wa M23 nyuma y'aho ufunguriye ku mugaragaro umupaka wa Bunagana uhuza Uganda na Congo ugasaba abaturage kuwukoresha nta nkomyi,Leta ya Congoyihanangirije abaturage bayo kutambuka bakoresheje uwo mupaka.

Ni ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bukomeje gusaba abaturage kudakoresha uyu mupaka mu gihe bukiga kuri iki kibazo bugishakira igisubizo kirambye kuko butizeye umutekano wo muri aka gace ka Bunagana.

M23 yafashe iki cyemezo inagishyira mu bikorwa kuri uyu wa 20 Kamena 2022 kiyobowe na Major Willy Ngoma umuvugizi wayo.

Nyuma yuko uyu mupaka ufunguwe,abaturage ba Congo bahise batangira kwambuka bagana cyangwa bava muri Uganda nta gishyika bafitiye umutwe wa M23 n'ubwo ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bwabihanangirije kutambuka uyu mupaka.

Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bwashyize hanze itangazo kuri uyu wa 20 Kamena 2022, rigira riti “Turamenyesha abafite ibikorwa by’ubukungu, abashinzwe umupaka, abacuruzi ko bibujijwe gukoresha umupaka wa Bunagana  kugeza igihe hatanzwe itegeko rishya ryemerera ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka binyuze kuri uyu mupaka , kuri ubu ufitwe n’umutwe w’iterabwoba wa M23."

Rikomeza rigira riti “Kuri iyo mpamvu, abantu bose bakora ubucuruzi, bashaka kunyura kuri uwo mupaka, bazafatwa nk’aho bakora mu buryo butemewe, bakorana n’abanzi kandi barenze ku itegeko.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibintu bizongera gusubira mu murongo, umujyi wa Bunagana uri ku mupaka ugasubira mu maboko y’ingabo za Leta bidatinze.

Major Willy Ngoma uvugra M23 we avuga ko abaturage bari bahungiye muri Uganda bahisemo gusubira mu ngo zabo nyuma y’ibikorwa byo kubungabunga umutekano wabo byakozwe na n'uyu mutwe.