LIVE: Ikiganiro na Perezida Paul Kagame 'M23 NI ABAKONGOMANI'

LIVE: Ikiganiro na Perezida Paul Kagame 'M23 NI ABAKONGOMANI'

Muri aka kanya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda arimo kugirana ikiganiro n'itangazamakuru ry'igihugu.

Perezida Paul Kagame avuze ku kibazo kirebana n'umutwe wa M23 yemeza ko abawugize ari abanyagihugu ba Congo Kinshasa bavukiyeyo nubwo bakoresha ururimi rw'ikinyarwanda.

Yashimangiye ko nta nyungu na nke u Rwanda rwaba rufite mu guhungabanya umutekano wa Congo mu gihe rwo rurambirije mu kubaka amahoro n'ubumwe birambye.

Nyakubahwa Perezida Kagame yagize ati "M23 turimo kuvugaho ni abanyagihugu ba Congo,ariko kubisobanura neza uburyo bibabaje,iyo bafite[FARDC] ibibazo n'uwo mutwe birangira babishyize ku banye-Congo bavuga ikinyarwanda"

Umukuru w'igihugu kandi yongeyeho avuga ko u Rwanda rudafite inshingano na nto ku banya-Congo bavuga ikinyarwanda.

Yatanze umuti w'ikibazo ati "Nibatiga[RDC] kumenya ko ikibazo ari bo ubwabo n'abaturage babo,tuzahora muri ibi kandi nta n'umwe ubikeneye, kuki ubundi u Rwanda rwakenera ibi nka biriya? mu gihe turimo kubaka amahoro n'umutekano hagati y'ibihugu kuva kera,uko ibinttu byahindutse rero ahubwo ntekereza ko abanya-Congo bafite byinshi byo gusobanura ubwabo, aho kuba njye atari n'u Rwanda."

Ibi Perezida Paul Kagame abivuze mu gihe Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n'abayobozi bayo bakomeje gutsindwa intambara bahanganyemo na M23 bakitwaza ko u Rwanda rwaba rutera inkunga uyu mutwe wo wivugiye ko nta n'urushinge nk'inkunga ituruka i Kigali.