BIKOMERANYE M23 YONGEYE GUTERWA NA FARDC.

BIKOMERANYE M23 YONGEYE GUTERWA NA FARDC.

Mu mashyamba y'uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hongeye kumvikana urufaya rw'amasasu imirwano irubura mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru.

Aka kanya ahitwa i TANDA harimo kubera intambara itoroshye yongeye guhanganisha ingabo za Leta FARDC n'umutwe w'inyeshyamba za M23.

Aya makuru Kalisimbi.com ifite yemejwe n'umuvugizi mukuru w'umutwe wa M23, Major Willy Ngoma umaze gutangaza ko kuri uyu wa 19 Kanama 2022, ingabo za FARDC zifatanyije n'indi mitwe nka FDLR zagabye ikindi gitero ku birindiro byabo.

Maj. Willy Ngoma yagize ati "Mu gitondo cyo kuri uyu 19 Kanama 2022, Ihuriro ry'ingabo za FARDC, FDLR na NYATURA ryagabye ibitero ku birindiro byacu muri Tanda. Nk'ibisanzwe abasirikare ba M23 birwanyeho kugeze n'ubu."

Abatuye muri ako gace bamaze guhunga bava mu byabo bakiza amagara yabo n'ubwo ingabo za Leta zikomeje gukora ibishoboka byose ngo zizamuke umusozi 'Biruhanya' wo gutsinsura M23 yahigaruriye bityo abaturage bongere kuhatura batekanye.

Ibi bitero by'uyu munsi kugeza ubu ntacyo abavugira ingabo za leta FARDC barabitangazaho mu gihe iyi mirwano igikomeje kuba agatereranzamba.

Ku wa kabiri w'iki cyumweru hari tariki 16 Kanama nibwo izi mpande zihanganye zongeye kwegura imbunda zirarasana karahava nyuma y'agahenge kari kamaze iminsi.

Soma https://www.kalisimbi.com/m23-na-fardc-rurambikanye-amasasu-aba-make

Icyo gihe byabaye ibindi bindi kuko M23 yongeye gukubita inshuro ingabo za FARDC zikwira imishwaro.

Soma https://www.kalisimbi.com/amakuru-mashya-m23-yongeye-gushwiragiza-ingabo-za-fardc

Ubuyobozi bwa M23 bukomeza gushimangira ko butazava mu duce twose twafashwe kandi abasirikare bayo bazakomeza kwirwanaho ndetse umugambi ari uwo gufata KINSHASA ntaguhagarara badakuyeho ingoma ya Perezida Felix Antoine Tshisekedi.

Leta ya Congo Kinshasa yashwishwurije uyu mutwe ko nta mugabane na muto uteze ku gihugu mu gihe utarashyira hasi intwaro ngo wemere ko utsinzwe ku mugaragaro.