IJORO RY'ISABUKURU YA YOLO THE QUEEN RIRASIGA UMUGANI I NYAMATA.

IJORO RY'ISABUKURU YA YOLO THE QUEEN RIRASIGA UMUGANI I NYAMATA.

Kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023 harizihizwa isabukuru y'umunyamidelikazi wamamaye nka YOLO THE QUEEN mu birori by'amateka i NYAMATA.

Phionah Yusuf uzwi cyane mu ruganda rw'imyidagaduro nka YOLO THE QUEEN yatangaje ko biza kuba agahebuzo kuri uyu munsi yaboneyeho izuba ashyira igorora abantu 10 bamukurikira.

Uyu mwamikazi w'imbuga nkoranyambaga ariko udakunda kwigaragariza abamukunda, byatunguranye ubwo yatangazaga ko ahaye abanyamahirwe 10 kuza kwitabira ibi birori gusa arenzaho amategeko n'amabwiriza akakaye.

Abicishije ku rubuga rwa Instagram yavuze ko yemereye abasaga 10 kuza kumureba imbonankubone bitari byarigeze bibaho abategeka gusiga icyitwa Telefone ngendanwa cyangwa imfatamashusho iyo ari yo yose.

Ati "Twishimiye gutanga amahirwe ku bantu 10 bankurikira yo kuza kwizihizanya isabukuru yanjye."

Nta muntu wemerewe kuhakandagira adafite imyaka 29 kuzamura, byongeyeho kandi Telefone ngendanwa zose zigomba gusigwa ku muryango binjiriraho.

Ni ibirori byatangiye birimo kubera i NYAMATA mu karere ka Bugesera ho mu ntara y'iburasirazuba.

Riraba ijoro ridasanzwe ku bemerewe kwinjira kuko nibwo bari bube bahuye nawe imbonankubone byifuzwa n'abatari bake.

Soma; https://www.kalisimbi.com/impanuka-ikindi-cyamamare-nyarwanda-cyari-kihasize-ubuzima