IBYA NADIA UKUNDANA NA MARC ANTHONY UMURUSHA IMYAKA 30.

IBYA NADIA UKUNDANA NA MARC ANTHONY UMURUSHA IMYAKA 30.

Nadia Tamara Ferreira w'imyaka 23 niwe usigaye yarigaruriye umutima w'icyamamare muri muzika y'isi MARC ANTHONY ugwije imyaka 53 muri iyi minsi nyuma yo gutandukana na Jenniffer Lopez.

Uyu mwali ukomoka muri Paraguay, yavutse ku ya 10  Gicurasi 1999 akurana igikundiro n'ubwiza bwihariye bwanatumye aba igisonga cya mbere cya Nyampinga w'isanzure 'MISS UNIVERSE 2021'.

Asanzwe ari umwerekanamideli wabereye ijisho rya Marc Anthony akimubona, yaje kumwegera atitaye ku myaka amurusha isaga 30 buhoro buhoro birangira bahuje urugwiro.

Uburanga bwe bukomeza kuvugisha benshi mu rungano batishimira kuba yaremeye agasanga uyu musaza wakamejeje mu gusimburanya abagore kubera agatubutse.

Mu mwaka wa 2016, Ubwo MARC ANTHONY yari afite igitaramo yari yateguye ni wo munsi NADIA wari umufana we yaguze itike yo kwinjira akirebera icyamamare akunda mu ndirimbo nka 'RAIN OVER ME', 'VIVIR MI VIDA' , 'When I Dream at Night' ,'I NEED YOU' n'izindi zatumye yinjirana n'umugambi wo kumugeraho byihariye.

Amashyushyu yari yose yo guhura na ANTHONY kubw'amahirwe birangira bahuye amusaba ko bifotozanya undi arabimwemerera ariko mu mutima w'uyu musaza hatangira kudiha kuko ubwiza bw'uyu mukobwa yari abonye budasanzwe ntiyazuyaza kuganira nawe bigiye kure birangira bombi bisanze mu rukundo kugeza n'ubu.

Uburyohe bw'urukundo bwaje gukomeza cyane ko Marc Anthony yahuye n'iki kizungerezi, yaratandukanye burundu na Jenniffer Lopez kurundi ruhande nawe uri mu kwezi kwa buki n'umugabo yamusimbuje.

Amafoto aherutse gusakaara yagaragaje NADIA yishimanye n'umukunzi we mu ruhame ubwo bari bitabiriye umukino wa Inter Miami.