GRAND P YIYUNZE N'UMUGORE WE.

GRAND P YIYUNZE N'UMUGORE WE.

Hari hashize iminsi Moussa Sandiana KABA wamamaye muri muzika ya Guniea nka GRAND P atandukanye n'umukunzi we YAO gusa kuri ubu bongeye kuzura. 

Bombi bongeye kugaragara barebana akana ko mu jisho ubwo bari basohokanye ku mazi bakina udukino tw'urukundo twa 'nkwikubitire nkwirire, nkwiyegereze unyihoreze.'

Grand P w'imyaka isaga 32 kuri ubu wongeye gusogongera urukundo rw'uyu mwali w'ikizungerezi, amakuru ahari ni uko yamubabariye aragaruka nyuma yo kumushinja kumuca akigira mu bandi bagore.

Uku gutandukana kwabo kwabaye mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka, bagica ukubiri uyu muhanzi ntiyatinze kwerekana undi mwali w'uburanga umwitaho yasimbuje Eudoxie Yao.

Soma: https://www.kalisimbi.com/grand-p-yatandukanye-numukunzi-we-ahita-yerekana-undi

Umwerekanamideli Eudoxie Yao n'umuhanzi w'umuherwe GRAND P mbere yuko umubano wabo uzamo agatotsi bari bamaranye igihe bahuza byose byatumye hakekwa ko uyu mugore ntikindi aba akurikiye uretse ibya Mirenge.

Imiterere ye cyane ku gice cy'inyuma bikurura benshi b'igitsinagabo wakubitiraho uko Grand P nawe ateye bigatera benshi kuvuga ko nta rundi rukundo byose ari uburyarya.

Uku kwiyunga kwabo kurashimangira imyiteguro y'ubukwe bafitanye vuba nyuma yuko muri werurwe Grand P yari yambitse impeta uyu mwali.

Grand P azwi cyane mu ndirimbo 'AMOUR' yashyize hanze ku itariki 12 Nyakanga 2020 aho kugeza ubu imaze kurebwa n'abasaga miliyoni 5.