GOMA: DAVIS D YAKOZE ANDI MATEKA

GOMA: DAVIS D YAKOZE ANDI MATEKA

Icyishatse David wamamaye nka Davis D yakoze andi mateka aririmba mu gitaramo cy’iserukiramuco rikomeye “Happy People Festival” ryamaze iminsi ibiri.

Biri mu rwego rwo kurushaho kwagura urugendo rw’umuziki we, no guhura n’abafana be bari hirya no hino ku Isi.

Nicyo gitaramo cya mbere akoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gihe cy’imyaka umunani ishize ari mu muziki, yubakiye urugendo rwe ku njyana ya Afrobeat ikundwa n’abatari bacye ku Isi.

Cyari igitaramo cyagutse, dore ko yagihuriyemo n’abahanzi 11. Cyabaye mu gihe cy’iminsi ibiri, ku wa 8-9 Ukwakira 2022.

Iri serukiramuco ryatangiye ahagana saa saba z'amanywa, kandi ryaranzwe n'ibikorwa birimo nko kubyina, aba Dj bavanze umuziki, imikino n'ibindi.

Davis D yakoze igitaramo cy'amateka

Ni iserukiramuco ryagutse kuko ryifashishijwemo abahazi bagezweho barimo Chris Bronze wo muri Kenya, Cowb London Dr Patch w’i Bukavu, Cool B (Bukavu), Josh Keeper (Goma), Capita Amon (Bukavu), DD2 (Goma), Nan Rayo (Goma), Emmany (Goma), Did Man (Goma), Tonton Karera (Bukavu) na Voldie Mapenzi (Goma).

Ni mu gihe aba Dj bifashishijwe barimo Dj Strong, Dj Phanthom 001, Dj Stevo'o, Dj Golem, Dj Ken, Dj Bonardo, Dj Queen, Dj Oliva n'abandi benshi. Kwinjira muri iki gitaramo byari hagati y'amadorali 500 n'amadorali 5.

SOURCE:INYARWANDA