KANYE WEST N'UMUGORE WE MU MYAMBARIRE YATANGAJE BENSHI[AMAFOTO]

KANYE WEST N'UMUGORE WE MU MYAMBARIRE YATANGAJE BENSHI[AMAFOTO]

Umuraperi KANYE WEST n'umugore we Bianca Censori bakomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga kubera imyambarire idasanzwe.

Uyu mugabo w'imyaka 46 akomeje gutangaza benshi we n'umukunzi we Bianca w'imyaka 28 kubw'imyambarire imwe igaragaza hafi ubwambure.

Kuri uyu wa kabiri 29 Kanama kanamira Nzeri nibwo Kanye West usigaye yiyita YE yagaragaye yiyambariye imyenda itagira inkweto hasi bimwe bita 'Kwambara ibirenge'.

Byabaye agahomamunwa kubona uyu muherwe warenze uruhombero yigendera mu muhanda w'urushungerero ku karubanda n'icupa mu ntoki nta na kimwe bimubwiye bitangaza abatari bake nabo si ugufata amafoto n'amashusho karahava.

Byari ibidasanzwe mu maso y'abatuye i VENICE n'indi mijyi y'amajyaruguru y'Ubutaliyani aho amaze iminsi arira ubuzima n'umukunzi we nawe udahwema kugaragaza icyo ashoboye mu kwiyambika.

Hashize ibihe bisaga ukwezi kose aba bombi baryohewe mu mafoto y'akahebwe aho buri wese yisunze imideli idasanzwe bakomeza kurikoroza.

Amwe mu mafoto yaciye ibintu kuva mu minsi ishize ni aho Kanye West yari yiyambariye amasogisi masa byatunguranye ku mugabo nk'uyu wifitiye uruganda rukomeye 'YEEZY' rukora inkweto z'ubwoko butandukanye kumubona ntazo yambaye.

Byakubitiyeho ko aba bombi kandi basanzwe ari n'abanyamideli bari baroshyemo imyenda isa n'iyerekana imibiri yabo by'umwihariko kuri BIANCA wasaga n'uwambaye uko yavutse.

Ibi byose kuba atari bishya kuri KANYE WEST kuva yatandukana n'umugore w'isezerano KIM Kardarshian, bikomeza gufatwa nk'ihungabana uyu mugabo yaba yaragize n'ubwo abandi babifata nko gushaka guhora mu itangazamakuru ry'isi yose ndetse bikaba uburyo bumwe cyangwa ubundi bwamufasha mu bucuruzi azobereyemo.