JUNO NA ISH KEVIN BUNZE MU RYA KENNY SOL WASOGONGEYE AGASUZUGURO.

JUNO NA ISH KEVIN BUNZE MU RYA KENNY SOL WASOGONGEYE AGASUZUGURO.

Nyuma yo gutobora agasuka akari ku mutima, KENNY SOL akomeje kugira ibyamamare bitandukanye byasomeshejwe ku kababaro yahuye nako.

Kwamburwa ayo bakorera,gusuzugurwa cyane n'abategura ibitaramo ni zimwe mu mvune z'abahanzi bakunze guhura nazo bikaba bimwe mu bibera inyuma y'amarido.

Umuraperi ISH KEVIN nawe yagaragaje ko yasogongeye kuri izi mvune bitari rimwe, Ati "Kimwe nzi ni uko ibi bizarangira, iki ikibazo cy'igihe gusa...aba ba promoter badukiniraho bagacuruza names zacu byagera kumunsi wa show ugahinduka nka mayibobo mumaso ye ,noneho when it comes to that payment issue,Hoho biba Ari gusenga gusa."

JUNO KIZIGENZA nawe uherutse kuburizwamo muri kimwe mi butaramo, yanditse inyandiko itari ngufi yihanganisha KENNY SOL bacanye mu bikomeye agira ati "Ubu nawe bagiye kukugira ishyamba."

Mu magambo akomeye yunzemo ati "Ntabwo dusaba ibya Mirenge turasaba ibyo twumvikanye mu masezerano".

Mu gahinda kenshi yandikanye yunzemo avuga n'ibintu bisaga 4 byakemura iki kibazo cyabaye agatereranzamba.

Si ISH KEVIN na JUNO gusa wavuze kuri kuko na Akram Ihaji umunyarwanda wayoboye akanatunganya amashusho y'indirimbo nka 'Teacher' ya Harmonize n'izindi z'abahanzi nka DIAMOND, ALIKIBA n'abandi bo mu Rwanda na Tanzania yakomoje ku bya KENNY SOL wivugiye ko ashengurwa n'ibyo yabonye.

Ati" Iteka ryose ukuri kuzahora ari ukuri Maz iminsi njya muri Show zitandukanye mu Rwanda but Disrespect mbona baha aba Artsits iri kuri level yo hejuru u Rwanda rufite impano aho kuziteza imbere bamwe barazicarira bakazitesha agaciro big up kenny guhaguruka ukavugira abahanzi bose it’s time ku bahanzi bose gushyira hamwe bagaca agasuzuguro kabakorerwa"

Iyi baruwa ndende ya Kenny Sol wasutse agahinda ke ntiyavuzweho rumwe cyane mu bafana batangiye kurakarira bamwe mu bashinzwe gutegura ibitaramo bitewe n'uko baba bishyuye ayabo bikarangira umuhanzi baje kureba batamubonye.

Mu bigaragara muri ibi bitekerezo abahanzi barakandamizwa ku buryo gukomeza guterura aharemereye bisa n'ibibagoye bituma baharanira uburenganzira bwabo.