BURAVAN NA YANGA BASIZE UMUNSI WIJIMYE.

BURAVAN NA YANGA BASIZE UMUNSI WIJIMYE.

I Tariki ya 17 Kanama 2022 ntishobora gusibangana mu bakunzi b'imyidagaduro mu Rwanda kuko ibaye umunsi wijimye kuri bo bitiriye 'Black Wednesday'.

Uyu niwo munsi inkuru z'incamugongo 2 zishengura imitima zaje zikurikirana kugeza n'ubu kubyakira kuri bamwe n'ink'inzozi.

Umuhanzi YVAN Buravan watabarutse byamenyekanye mu rukerera mu gihe benshi bari bakibyibazaho mu gahinda kenshi humvikanye indi nkuru y'incamugongo mu gicamunsi ko na Nkusi Thomas YANGA wamamaye muri filime zisobanuye 'Agasobanuye' atakibarizwa mu bazima.

Uyu wa gatatu wiswe 'umunsi w'umukara' mu ndimi z'amahanga 'BLACK WEDNESDAY' aho buri munyarwanda wese by'umwihariko ukunda aba bombi yababajwe bikomeye n'urupfu rwabo kuko bari bagifite byinshi byo gukora byiyongera ku bindi banditsemo izina.

Benshi mu byamamare mu magambo no mu nyandiko basutse amarangamutima yabo kwihangana birabananira, aha reka turebere hamwe ubutumwa byibura 7 bwatanzwe.

Nyampinga w'u Rwanda 2016 MISS Mutesi Jolly yifashishije amashusho ya Buravan aririmba indirimbo y'iyobokamana, ayiherekeresha amagambo amwifuriza iruhuko ridashira anahumuriza umuryango n'inshuti ati " Rest in paradise young king ????????. Time well spent leads to a life well lived.your legacy lives on.strength to your Family."

ALLY SOUDY umunyamakuru wabaye impirimbanyi y'uruganda rw'imyidagaduro mu gihe yibazaga uko BURAVAN agiye yahise yubikwa intekerezo biramurenga yumvise ibya YANGA, ati "Ase koko Mana ibi ni ibiki? Na YANGA ahise yitahira koko?! Ubuse ibi tuzabivuga gute? Ubuse ibi tuzabiganira gute? Ubuse ibi..R.I.P brother/Soldier Nkusi Thomas, wakundishije abantu benshi cinema, waharuriye inzira benshi muruganda rw'imyadagaduro nyarwanda, waduhaye umunezero Brother, genda wiruhukire kwa Nyagasani kandi natwe udutegurire dore niho twese tugana."

Bahavu Jeannette wamamaye nka KAMI muri filime 'Impanga Series' yanditse ababajwe na Buravan, ati "Wari impano nziza kuri twese abagukunda n'abakundaga ibihangano byawe muvandimwe mwiza Iruhukire neza wakoze ibyiza byinshi bitatuma wibagirana."

Umushyushyarugamba mu bitaramo bitandukanye MC TINO acyumva inkuru ya YANGA watabarutse, mu gahinda kenshi yanditse ati "Undi munyabigwi atuvuyemo, Mbega umunsi mubi. Roho yawe iruhukire mu mahoro."

SHADDYBOO wamamaye mu kwerekana imideli wanagaragaye mu ndirimbo zitandukanye za BURAVAN yagaragaje uko ashenguwe cyane mu butumwa burebure "Nageze aho nsakuriza urupfu nk'aho runyumva,Nibajije impamvu ibihumbi,ibyiyumviro,ugushidikanya,umujinya n'ubwoba ubwo numvaga ko utuvuyemo. Sinzigera numva impamvu nyayo ugiye uku ntawabinsobanurira ngo mbyumve namba."

Umunyarwenya CLAPTON Kibonke yagaragaje uko umutima we umenetse nyuma y'urupfu rwa bombi by'umwihariko YANGA, yagize ati "Mbega umunsi mubi...Ruhukira mu mahoro YANGA."

Abanyapolitike batandukanye barimo Bamporiki Edouard,Ambasaderi wa Israel n'abandi nka Minisitiri w'urubyiruko Rose Mary Mbabazi wavuze ko ababajwe bikomeye n'urupfu rwa bombi.

YAGO yaganiriye na BOB PRO wakoreye Buravan indirimbo hafi ya zose yavuze uko yitwaye ubwo baherukana amubwira ijambo atazibagirwa ati 'Yazanye urupapuro hano nkorera yashushanyijeho uko atekereza IMANA ararunyereka arambwira ati Imana iri hano n'aha turi irikumwe natwe."