CHAN: AMAVUBI AZAKINA NA ETHIOPIA YATEJE URUJIJO.

CHAN: AMAVUBI AZAKINA NA ETHIOPIA YATEJE URUJIJO.

Imikino ihuza amakipe y'ibihugu CHAN yongeye yagarutse aho u Rwanda rugiye kwesurana na ETHIOPIA mu gushaka itike izayerekeza  mu matsinda ya nyuma, nubwo byateje urujijo kuri benshi.

Umutoza Carlos Ferrer yamaze guhamagara abakinnyi mu rwego rwo kwitegura uyu mukino ariko urutonde rwatunguye benshi kuko hari bamwe mu bakinnyi bakomeye batahamagawe bitera impungenge.

Abanyarwanda benshi bibajije impamvu abakinnyi nka Djabel Manishimwe, FITINA Ombolenga na Ishimwe Fiston bitwaye neza mu mwaka w'imikino ushize batagaragara kuri uru rutonde, uretse n'abo kandi Ishimwe Christian na Kalisa Rashid bafashije AS KIGALI kwegukana igikombe cya PEACE CUP2022 babuzemo.

Byateye inkeke kandi babonye hahamagawe abakinnyi nka Jacques Tuyisenge, Iradukunda Bertrand wagarutse mu Rwanda,Nsabimana Eric na SAVIO Nshuti Dominique batatanze umusaruro ufatika mu kibuga.

Inkuru nziza kuri benshi ni uko NIYONZIMA Haruna na NIYONZIMA Olivier Seif bongeye kugarurwa mu ikipe 'AMAVUBI' bitezweho kongera kwerekana ikinyuranyo.

Mu bakinnyi 24 yahamagaye yavuze ko abitezeho kuzahangamura Ethiopia bazacakiranira i Dar es Salam muri Tanzania ku kibuga 'uwanja wa Mkapa' kuya 26 Kanama 2022.

Umukino wo kwishyura, u Rwanda ruzakirira ETHIOPIA kuri sitade mpuzamahanga ya HUYE mu kwezi gutaha ku itariki 03 Nzeri 2022.