SANDRA TETA YIHANIJE ABAMUFASHIJE GUTAHA BARAMUSUBIZA.

SANDRA TETA YIHANIJE ABAMUFASHIJE GUTAHA BARAMUSUBIZA.

Miss SANDRA TETA yabyutse yiyama bikomeye uwari ku isonga mu bamufashije gutaha i Rwanda, Daniella Atim biramubabaza.

Amashusho ya SANDRA yacaracaye mu Rwanda na Uganda yamwerekanye atanga ubutumwa bwihaniza abamuvuganiye bose abasaba kumuvira mu bibazo by'umuryango.

Ati "Ndagira ngo mvuge ku byari bimaze iminsi bimvugwaho,ndashimira buri wese wagerageje kumvugisha ngo amenye uko merewe, ndashimira Daniella Atim na Mama Ghetto ku byo bakoze n'ubwo uburyo babikozemo butanshimishije."

Yakomeje agira ati "Uko byagenze kose ndabasaba bombi kumvira mu buzima kuko ubukangurambaga bwose bakora batabanje no kumenya uko meze ntacyo buvuze, ni gute ushobora gushyira ibintu bimvugaho ku mbuga nkoranyambaga zawe rimwe kabiri utanabanje kumpamagara ngo umbaze niba ari ukuri."

Miss SANDRA TETA

Yungamo ati "Ibyabaye byarabaye birahagije rwose mumbabarire iby'umuryango wanjye mu bindekere, Daniella Atim yeg uri umuryango wanjye ariko na none ntibiguha uburenganzira bwo kurengera ngo urenge imipaka unyinjirire mu buzima bwanjye bwite."

Daniella Atim wahoze ari umugore wa Chameleone mukuru wa WEASEL umugabo wa TETA, yagize icyo abivugaho yerekana ko ibyo SANDRA TETA yavugaga bitamutungura.

Ati "Cyane rwose nabonye ibyo SANDRA yamvuzeho, gusa ntibintungura kuko ari yo mpamvu adukeneye cyane twese. Akeneye ubuntu burenze ubwo tumuha. Reka dukomeze kwihangana,tumutere imbaraga tumwishimire kuko turabizi twese ko ari byo akeneye kurutaho ubu.

Daniella Atim

Yongeyeho "Ntawe utekereza ko bizoroha ariko kubwo kumuba hafi hari icyizere ko igihe kizagera twese tukishimira ko yavuye i buzimu yatashye i buntu."

Uyu Daniella Atim na Mama Ghetto[umugore wa Buchaman] nibo bari ku ruhembe rw'imbere mu kurwana urugamba rwavanye Sandra ku ngoyi y'ihohoterwa yakorerwaga n'umugabo we Weasel.

Soma https://kalisimbi.com/imbaraga-zatumye-sandra-teta-ataha-i-rwanda

Ibi bibaye kandi nyuma yuko WEASEL nawe amaze iminsi abibasira abasaba ko bavira ku bibazo by'umuryango we byatumye atandukana n'umugore we akagaruka mu Rwamubyaye.

Soma https://kalisimbi.com/wasel-yongeye-kwibasira-undi-mukobwa