THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 14

Ubushize duherukana Linda abwirwa inkuru mbi ivuye ku mukunzi we Gaston mu gihe yari arwaye tugira ngo noneho ararushaho kuremba ahubwo bikarangira ibyishimo ari byose avuga ko iyo ariyo nkuru nziza yumvise kurusha izindi kuva yabaho,Gaston we yari muri dortoir we na Philippe mu gihe Muganga we yari yiyemeje kujya kumwirebera nyuma yuko yabonaga ko Linda ameze nabi cyane, Animateur akinjira muri dortoir hari icyo yabonye kiramutungura. Ese ni iki cyamutunguye?......Gaston se ko Muganga yamushakaga ngo ajye kureba Linda yaje kwemera ajyayo?..... Isomere nawe wiyumvire ibyakurikiyeho kuko byo ntibisanzwe............

THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 14
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 14
****************************************
Amahoro n'amahirwe ndetse n'imigisha bituruka kuri Rurema nibyo nkwifurije cyane wowe ufashe aka kanya ko gusoma iyi nkuru ni iby'agaciro cyane niyo mpamvu nguhoza ku umutima ngo nkuzanire ibyo wifuza.#ndagukundacyane
Ubushize duherukana Linda abwirwa inkuru mbi ivuye ku mukunzi we Gaston mu gihe yari arwaye tugira ngo noneho ararushaho kuremba ahubwo bikarangira ibyishimo ari byose avuga ko iyo ariyo nkuru nziza yumvise kurusha izindi kuva yabaho,Gaston we yari muri dortoir we na Philippe mu gihe Muganga we yari yiyemeje kujya kumwirebera nyuma yuko yabonaga ko Linda ameze nabi cyane, Animateur akinjira muri dortoir hari icyo yabonye kiramutungura. Ese ni iki cyamutunguye?......Gaston se ko Muganga yamushakaga ngo ajye kureba Linda yaje kwemera ajyayo?.....
Isomere nawe wiyumvire ibyakurikiyeho kuko byo ntibisanzwe............
Animateur yabanje kwanga guherekeza Muganga kujya kureba Gaston muri dortoir, Muganga abonye ko abyanze yamubwiye ko nibatajyana aza kumurega ku umuyobozi mukuru ko yamwimye uburenganzira bwo kwita ku umunyeshuli urwaye,Animateur yumvise ko ibyo byo bishobora no kumwirukanisha ku kazi yahise yemera aramuherekeza bajyana kuri dortoir z'abahungu bagezeyo mu gihe bakinjira muri dortoir Animateur yatunguwe no kubona Philippe arikumwe na Gaston baganira cyane banaseka,Muganga we yatunguwe no kubona Gaston byavugwaga ko arwaye nyamara ari mutaraga rwose nta kibazo na gito yifitiye akurikije uko asanze aganira atanaryamye.
Animateur:(umujinya wose yari afite yawutuye Philippe dore ko yari aje atavuga ijambo na rimwe kuko barinze bagera aho we na Muganga ntawuvugisha undi) "eh!eh!eh! ibi ni ibiki? Philippe urimo hano ukora iki?"
Philippe: "nari nje kureba Gaston kuko arwaye....nyine nari nje kumwitaho....ni ukuri nari nje kumurwaza."
Animateur: "ceceka wa gicucu we uracyumva,pfukama aho vuba."
Philippe: " ariko ni ukuri njye ndi inshuti ye ntawundi wari kumwitaho niyo mpamvu naje hano."
Animateur: " ngo iki? hhhh(asekamo gusa akirakaye) eeeh! wari uje kumurwaza? hano se byo biremewe? cyangwa wabwiwe n'iki ko arwaye?"
Philippe: " nabonye aza kuryama atameze neza kandi afite n'uruhushya mwamuhaye."
Animateur: " funga uwo mudomo se uratinyuka ukavuga kandi uri mu mafuti nta soni,urambona ariko,hanyuma se wowe ko utareba umurwayi wawe washakaga kwitaho urabona mfite umwanya wo gufusha ubusa?" (ahindukirira Muganga)
Muganga: (yumiwe gusa kubera ibyo yabonaga birimo kuba) "ubu se koko Gaston ararwaye uvugishije ukuri?"
Animateur: " ko umbaza se kandi njye ndi Muganga nkawe ubonye musuzuma ngo menye niba arwaye? hari ibinini cyangwa urushinge umbonanye jyewe? kora icyakuzanye jyewe undeke."
Gaston:( yatangiye kwirwaza arongera araryama ngo bigaragare koko ko arwaye) " ndarwaye ariko Muganga we nuko numvaga bidakomeye cyane mba naje kukureba."( mu ijwi rituje nkaho koko arwaye)
Muganga: " ngo urarwaye? hhhh ubuse urusaku ngusanganye urarwibagiwe? hari umurwayi waseka bigeze hariya? keretse yasaze."
Gaston: " ariko se koko ntabwo ubizi ko guseka bifasha umurwayi gukira? ubu se washakaga ko usanga ndira?"
Muganga: " ibyo uvuga wabihagararaho ko urwaye koko?"
Gaston: " ndarwaye Muganga we sinzi impamvu utabibona."
Muganga: " ibyo tubireke kuko ndabona musigaye mwirwaza mukajya kubeshya abayobozi kandi mushaka kwiryamira ibyanyu sinabivamo."
Animateur: "ariko amagambo y'abagore ntajya ashira,wagabanyije kuvuga ugakora icyakuzanye nkisubirira mu kazi?" (Muganga aramureba aricecekera ntiyamusubiza )
Muganga: " Gaston ndagushaka ambara vuba tugende ujye gutabara umwana w'abandi dore ni wowe ashaka nta kindi yanze imiti yose kandi arababaye."
Gaston: " ngo iki? hanyuma se nijyewe uhindutse ibinini cyangwa urushinge rwo kumukiza?"
Muganga: " namaze kumenya ko mukundana kandi icyo kirahagije ko waza ukamuba hafi byamufasha gukira."
Gaston:(arebye Animateur abona arimo kumureba ikijisho maze arabanza asekamo) "hhhhh ariko ibyo ni ibiki? niwe wakubwiye ko dukundana se?"
Muganga: " wowe ambara tugende vuba niko nakubwiye, ibindi urabibona nyuma. "
Gaston: (kuko yabonaga ko Animateur amushyigikiye maze nawe yihagararaho)"ariko Muganga ntukansetse,ubu wari uzi ko mfite uburenganzira bwo kutajyayo ikindi kandi uwakubwiye ko njyewe nkundana na Linda genda umubwire ko yakubeshye sinkundana nawe niba ari nawe wabikwibwiriye umubwire ko ntigeze nanamukunda."
Muganga:(noneho atangira kumwinginga)"ihangane usindagire ujye kumureba biramufasha kuko niba utanamukunda we aragukunda nzi neza ko nakubona ari bukire."
Gaston: " umva nkubwize ukuri kwambaye ubusa ko ntakunda Linda kandi sinshobora kujyayo na gato ugende ahubwo wowe nka Muganga twese twemera utuvura tugakira sibyo? nawe genda umuhate ibinini byabindi ujya uduha nawe arakira nabyo nibitamukiza umujombagure inshinge nyinshi arakira naho jye anyibagirwe."(akimara kuvuga ibyo ahita aniyorosa)
Muganga: (biramuyobera abura icyo akora Animateur amwitegereza uko asebye,Philippe nawe wari upfukamye amuhanga amaso,maze yongera kwegera Gaston amwinginga cyane) " Gaston umva gerageza uze akanya gato urahita ugaruka wiryamire sibyo?"
Gaston:(arongera ariyorosora Muganga we agirango aremeye,maze amureba mu maso amuha ubutumwa bwo kubwira Linda) " Muganga we niba kumukiza byakunaniye imiti yabuze jye sindi umuti, nyumva neza genda umubwire ngo gabanya imitwe ukore icyakuzanye wige uti kandi ntiwige ikaye imwe gusa noneho wige amakayi atatu icyarimwe niba atari imikino kandi biraza kugenda neza ntugire ikibazo."
Muganga: " ariko niba utakimukunda waretse no kumushinyagurira ."
Gaston: " uko mbikubwiye abe ari ko ubimubwira ndabizi araza gukira humura kandi wakoze kuza kundeba wenda ndakira nanjye reka niruhukire."( ntacyo yitayeho noneho yiyorosa aripfukirana)
Muganga abonye bigenze bityo aricecekera abwira Animateur ngo bagende maze nawe aramwitegereza atavuga ahita amwenyura byo gushinyagura no kumwiryaho,arongera arahindukira areba Philippe aho apfukamye amubwira nabi ngo aze kumusanga mu aho akorera amwirukane,maze bahita basohoka baragenda Philippe arahaguruka abarebera mu idirishya abonye barenze batakiri hafi aho atangira kwambara ishati y'ishuli atonganya Gaston ku ukuntu yitwaye nabi kandi yari yamubeshye.
Philippe: "ariko Gaston ubwoba bwawe ubona uzabukwiza he koko?"
Gaston: "ubwoba buhe?"
Philippe: " uri umugome gusa ubu se iyo umvuganira baba bampannye? urabona batagiye kunyirukana se? kandi wari wambeshye ko nihagira ikibazo kiba uribubisobanure ariko nategereje ko ugira icyo uvuga ndaheba,ubu se koko ndabwira iwacu ngo iki ko bagiye kunyirukana ahubwo se ko bwije ndagerayo ryari?"(yibaza byinshi anarakariye cyane Gaston)
Gaston: " oya wowe ibyo bireke man ikarume kabisa kandi ntugire ikibazo. "
Philippe: " ngo singire ikibazo? ariko Gaston mbabarira ubwo nuko atari wowe biriho n'ubundi baravuga ngo agahwa kari k'uwundi karahandurika reka nkureke nigendere."
Gaston: " umva Philippe... "(Philippe amwima amatwi arisohokera ababaye cyane)
Philippe:" genda ntacyo umbwira "
Philippe yarivumbuye aragenda arakaye cyane yibaza uko aza kwisobanura nibamwirukana byamucanze,Gaston we yasigaye yiryamiye ubona ko ntakibazo yifitiye na kimwe,Muganga we yasubiye kureba Linda yibaza ibimubayeho kandi akibaza uko Linda aza kumera nabona atazanye Gaston akigerayo asanga Linda asa n'uworohewe kuko yasanze atagisakuza avuga izina Gaston maze aramwegera kuko Linda yari yongeye kuryama agatuza,Muganga yamutwaje gake gake amuganiriza neza ngo adahungabana.
Muganga: " Linda urumva umeze ute?"
Linda: (mu ijwi rituje cyane) " ntakibazo mfite ndimo kworoherwa."
Muganga: " humura uraza gukira sibyo? wigira ikibazo reka nkuzanire amazi unywe aragufasha cyane. "
Linda: " ntakibazo "
Muganga: " Chance reba amazi meza aho usuke mu kirahure umuzanire."(chance yagiye kuyazana arayamuha)
Chance: " akira amazi unywe sha uraza gukira humura. "
Muganga:(mu gihe Linda arimo kunywa amazi)" komeza ugerageze nushaka nandi umbwire. "
Linda: " oya nta yandi nshaka ahubwo chance twara iki kirahure."( Chance yatwaye cya kirahure)
Muganga: " urumva se bigenda byoroha?"
Linda: " ntakibazo ahubwo mbwira uko byagenze"
Muganga: " byagenze neza humura. "(abona ko nabimubwira biza kumuhungabanya)
Linda:" Muganga we ntabwo ndi umwana cyane witinya kumbwira uko byagenze, Gaston bimeze bite ko mutazanye?"
Muganga: "oya sinabikubwira kuko byagusubiza inyuma cyane ukarushaho kuremba ibyo tubyihorere."
Linda: "nutabimbwira ahubwo nibyo biri bumbabaze kurushaho wowe mbwiza ukuri kandi ubimbwire neza uko yabikubwiye ntugire icyo uhinduramo kuko ukuri niko kwankiza,ntuzi ko bavuga ngo ukuri ntikwica umutumirano,rero bimbwire neza uko byakabaye nkeneye kubimenya ngo nifatire icyemezo nanjye kidakuka."
Muganga yabonye ko Linda akomeje kumuhatiriza cyane ngo amubwize ukuri, anamwizeza ko nabimubwira ntacyo aba ahubwo biribumukomeze,yafashe icyemezo cyo kubimubwira gusa abanza kumugira inama ngo bitamubera bibi cyane maze atangira noneho kumubwira uko byose byagenze adaciye kuruhande anamubwira uko Gaston yamubwiye maze byo akibimubwira..............................................
EPISODE 15 on the way.................................
Umwanditsi: Ishimwe Sammy
Ese Linda akibwirwa ibyo Gaston yavuze yabifashe ate?.........icyemezo se yavugaga ko aza gufata cyari ikihe?...........Philippe se arabyifatamo ate ko agiye kwirukanwa?.......
Icyo usabwa ni ugukora SUBSCRIBE kuri iyi Website kugira ngo ujye ubona ibyo nkugezaho mu buryo bworoshye,tanga ibitekerezo (COMMENTS) byawe kuko birakenenewe cyane kandi wibuke gukora SHARE kugira ngo iyi nkuru uyisangize n'abandi,Ntuzacikwe n'ibice bizakurikira.
Murakoze cyaneeeeeee
SHALOOM