THE CLASS LOVE SEASON 01 FINAL EPISODE

Twikomereze n'inkuru yacu duherukana Animateur na Chef bari ahantu hatazwi na buri wese aho bari bifungiranye mu inzu binywera ka manyinya batitaye kuby'ejo gusa hari ikintu Chef yakiriye tutamenye,Gaston we abaganga bavugaga ko ashobora kumara iminsi itari myinshi atabasha kuvuga, Papa Gaston we yari yarashwanye na Director kubera ikibazo cya Gaston. Ese baba bariyunze cyangwa umuriro ukomeje kwaka?.......Gaston se arashyira avuge?.......Animateur se koko ibye birarangira akidegembya?...... Yewe Isomere iyi nkuru wumve uko byagenze nawe urumirwa pe!! ibibera hano ku isi ahaaaa nzabandora.....

THE CLASS LOVE SEASON 01 FINAL EPISODE
THE CLASS LOVE
SEASON 01
FINAL EPISODE
****************************************
Reka dushime Rurema, Rugira,Ishoborabyose iyo yaturemye Ishimwe kuba tukiriho si ku bwacu ahubwo ni ku bwayo yarakoze cyane.
Twikomereze n'inkuru yacu duherukana Animateur na Chef bari ahantu hatazwi na buri wese aho bari bifungiranye mu inzu binywera ka manyinya batitaye kuby'ejo gusa hari ikintu Chef yakiriye tutamenye,Gaston we abaganga bavugaga ko ashobora kumara iminsi itari myinshi atabasha kuvuga, Papa Gaston we yari yarashwanye na Director kubera ikibazo cya Gaston. Ese baba bariyunze cyangwa umuriro ukomeje kwaka?.......Gaston se arashyira avuge?.......Animateur se koko ibye birarangira akidegembya?......
Yewe Isomere iyi nkuru wumve uko byagenze nawe urumirwa pe!! ibibera hano ku isi ahaaaa nzabandora............
Animateur yabwiye Chef ibintu bikomeye cyane ku uburyo byamutangaje yumvise uburyo yacitse mu uburyo budasanzwe ahita anamutinya nibwo bakomezaga kwisomera kuri ka manyinya banaganira.
Chef:"uziko ntarinzi ko cya kiginga cyagufungiranye..."
Animateur:"urabivuga se urabizi?"
Chef:"none se ko wari wakemereye amafaranga cyaje kwisubiraho gite?"
Animateur: (afata icupa rya Likeri asuka mu kirahure yitonze asukira na Chef ngo basangiremo)"sha sinakubeshya kuko twari tumaze kuvugana mbona neza ko yemeye...ariko bishoboka ko byaba wenda yarashakaga kubihisha Director kuko yari aje amuhamagara niko guhita asohoka akubitaho urugi barajyana...niba rero yari agiye kuntanga...niba byari ugushaka kumpishira ibyo nibyo ntazi."
Chef:"uriya erega nabikubwiye kera ko ari umugambanyi,ntabwo wamwizera na gato ubwo se wowe wumvaga hari impuhwe yakugirira?"
Animateur: "ubwo se iyo mwizera sinari kuguma aho yamfungiranye ugasanga bimbanye ibibazo,jye ubundi uranzi nakubwiye ko nta muntu kuri iyi si y'Imana nizera ibyo sinirirwa mbigusuburiramo kandi iyo ntiga ayo mayeri ubu mba mbarizwa muri gereza nsangira ibigori n'ibishyimbo bidashyitse n'ibisambo,kandi aho kugira ngo nzajye gusangira ibishyimbo n'ibisambo narya umwitsimbo cyangwa ubuzima bukambera igihombo."
Chef:"ubwo ushatse kuvuga iki?..ngo ubuzima bukakubera igihombo gute?"
Animateur:(asoma ku kirahure cy'inzoga cyari giteretse imbere ye)"ubwo se icyo utumva ni iki?...ubuzima bukambera igihombo nyine nakwimanika da! aho kugira ngo njye kunyongerwa mu umunyururu aho nyerezwa na nyonganyoga ku umutwe wanjye ngo baranyogosha imisatsi yanjye myiza ikanyanyagizwa aho nyagirizwa n'akazuba nota."
Chef:"ibyo byo nanjye numva ntabikozwa ibyo kuba nafungwa nkajya kubabazwa hagati ya za mayibobo n'amajigija yazize amajipo."
Animateur: "nuko rero niyo mpamvu nabigenje gutyo nirwanaho kuko wowe byasaga naho byakunaniye kundwanaho."
Chef:"ariko ni ukuri ntako ntari ntagize pe! nagerageje uko nshoboye kose."
Animateur:"ibyo tubyihorere kuko nawe si wowe kandi ushyire umutima hamwe ahubwo nkuko nakubwiye hari indi gahunda nshaka ko dukora yashaka ikaba ari nayo deal dukoranye ya nyuma ubundi buri wese akamenya ibye kuko ndashaka kujya hanze vuba kandi nkagenda byose bitunganye,naho ibyo bindi tubyibagirwe kuko uwo ntazi se nzi nyina,ahubwo se uremera kubikora cyangwa? "
Chef:"icyo ushaka cyose ndagikora kubwawe,nubwo ntazi iyo deal iyo ariyo ariko kugira ngo ubone ko ntamikino mfite ndabyemeye mbwira kandi nyizera."
Animateur: "mbere y'ibindi byose reka nkubwire ikintu kimwe....(amara akanya atavuga ahubwo yisomera ku inzoga)...Nkubwize ukuri ko iyi deal nuyikina neza uzakira ugakiza n'umuryango wawe,ariko nuyikina nabi na none....wowe ubwawe uzibura ubure n'umuryango wawe.....Uranyumva?!!??"
Chef:"ndakumva "
Inzoga ishize mu birahure bariyongera bashyira hejuru ibirahure bati cheers maze bose bashyirira ku umunwa icyarimwe ariko Animateur areba uko Chef yitwara mbega byose abigenzura akeka ko nawe ashobora kuba umugambanyi kuko Animateur nta muntu n'umwe yizeraga bibaho,Chef yahise yakira Telephone ye yari isonnye avugana n'umukobwa bakundanaga mu kanya gato ataravuga na byinshi, Animateur ahita afata ya phone ayihubuza ku ugutwi kwa Chef n'umujinya mwinshi ayimushikuza ako kanya ayikubita hasi ijanjagurika amureba igitsure atavuga ijambo na rimwe, Chef agiramo ubwoba hashira akanya wagira ngo hari uwabafunze iminwa barebana gusa nta kindi,Animateur ageze aho aramutonganya cyane.
Animateur:"NTASONI?"
Chef:(araceceka)
Animateur: "wowe urazana imikino hano?...ubwo se ko mukanya wambwiraga ko nta mikino kuki uzana imikino ya kiboyi hano?.."
Chef:"ariko numvaga ntaribi."
Animateur: "Hapa tuko kazini weweee!!! Stupid!" (avuga mu giswayire amukankamira n'umujinya udasanzwe amubwira ngo 'hano turi mu kazi wowe' anamutuka mu cyongereza ngo 'kigoryi')
Chef:"umbabarire pe!"(yicisha bugufi)
Animateur: "ntuzongere gukina mu bikomeye n'undi munsi."
Amaze kuvuga ibyo umujinya uragabanuka uburakari burahosha yongera guca akabogi yicara ariko anasoma inzoga nk'uziyahuza.
Kwa muganga ho Director yari ahageze maze ava mu imodoka ajya kureba Gaston uko ameze,Papa Gaston noneho amwakirana urugwiro amubwira neza atakimwuka inabi nka mbere.
Director: "mwiriwe muze..."
Papa Gaston:"mwiriwe neza!"
Director:"umwana se bimeze bite?"(aramwegera anamukoraho,Gaston akamureba ubona ko hari agatege yafashe noneho arimo yoroherwa)
Papa Gaston:"Yewe ni ubuhoro ariko si cyane kuko nubwo ubona akureba bisa naho ntakibazo ariko ntashobora kuvuga....Ariko kumva bwo arumva da!"
Director: "Eh!! arashobora kumva ibyo tuvuga?"
Papa Gaston: "Cyane rwose arakumva ariko ntavuga nicyo kibazo."
Director: "Abandi se barihe ko uri hano wenyine ?"
Papa Gaston: "urabizi ko Animatrice yasubiye mu kigo kuko adusezeyeho mukanya gashize,Nyina nawe sinzi aho agiye aho hanze naho ba bana bagiye kumushakira icyo yarya kuko arashonje."
Director: "nibyo koko....Gaston uranyumva?" (avugisha Gaston)
Gaston: (akoresha ikimenyetso amwereka ko amwumva)
Director: " maze wihangane uraza gukira nezaaa sibyo?"
Gaston akoresha cya kimenyetso amwemerera avuga 'yego' maze arasohoka asiga ababwiye ko ahita agaruka,Director yaragiye avugana na Muganga amubwira uko byose byagenze anamusobamurira impamvu Gaston atarimo kubasha kuvuga ariko akumva,anamubaza amafaranga umuryango wa Gaston wishyuzwa Muganga arayamubwira,Director ahita yishyura yose arongera amubaza igihe bagomba gusezerera Gaston amubwira ko bagomba guhita bamusezerera.
Director akibyumva aramushimira arasohoka asubira aho Gaston arwariye abwira Papa wa Gaston ko amafaranga yose yayishyuye maze Papa Gaston aramushimira cyane anamusaba imbabazi ko yari yamurakariye ko nawe atariwe ariko Director amubwira ko ntakibazo ko byagombaga kubaho kuko nawe yari ababajwe cyane n'umwana we,bahise biyunga basezeranaho ubwo Director yari amusezeyeho amusigira amafaranga yandi bagombaga gukenera mu urugendo bataha n'ayo bagombaga kwifashisha bagura amafunguro ndetse abaha n'ayo bakoresheje baza kureba umwana wabo ariko arabihanangiriza ngo batazatindana Gaston kuko ibizamini bisoza igihembwe byari byegereje barabimwemerera ahera kuri Gaston amusezera arigendera.
Hashize umwanya Philippe na Linda barahagera bazanye imbuto n'amata ngo barebe ko Gaston yagerageza kurya,Linda aramwegera akajya agerageza kumutamika barebana akana ko mu ijisho imbere y'ababyeyi,Mama Gaston yishimamo akanyamuneza karamusaaga,Muganga yahise aza arabasuhuza abamenyesha uko bakwiriye gufata neza Gaston bakamwitaho uko bishoboka kugira ngo abashe gukira byihuse,abagira inama yo kujya bamuha amazi meza afite isuku buri gitondo akanywa byibura ikirahure kimwe kandi akanywa nka litiro 2 ku umunsi kuko bifasha cyane ku imitsi yo mu umutwe ashobora no kuba yarangiritse nayo,amaze kubabwira atyo arabasezerera anabashimira anahumuriza Gaston cyane amubwira ko azakira bidatinze.
Muganga amaze kubasezerera bahise batunganya ibyabo ngo batahe,Gaston nubwo imbaraga zari zikiri nkeya yarasindagiye barasohoka gake gake bajya muri gare bagiye kwinjira mu imodoka Linda aramwegera amuhumuriza amubwira utugambo twiza amwibutsa ko amukunda aramuhobera cyane atitaye ku bahisi n'abagenzi aramusezera na Philippe aramusezera kuko bo bari bagiye gusubira ku ishuri mu gihe Gaston yari ajyanye n'ababyeyi be mu rugo ngo abe aruhutseho iminsi mike.
-----------NYUMA Y'IMINSI 7-------
Gaston yagarutse ku ishuri atarabasha kuvuga agikoresha amarenga cyangwa akandika mugihe avugana n'umuntu ariko ubona ko ari karume cyane nta bintu byinshi. Linda yaje kumenya amakuru meza ko Gaston yaje ubwo yari ayabwiwe n'umukobwa witwa Betty yishimamo bari muri dortoir arasimbuka yiterera hejuru cyane ibyishimo biba byinshi bagira ngo yasaze ntiyitaye no kuri Betty wari umuhaye ayo makuru kuko nawe yari yarabanje gukunda Gaston ariko Linda akamukuzaho,Betty yahise agiramo akajinya amurebana iseseme aramuninura cyane acaho arigendera,Linda yahise agira vuba vuba ajya gukaraba aritunganya ngo ajye guhura n'umukunzi we.
Linda igihe cyarageze abonana na Gaston ubwo yinjiraga muri Class atavuga agiye kumusanganira ngo amusuhuze ahita amuca amazi imbere y'abanyeshuli bose aramwitaza ahubwo ajya kureba aho Betty yicaye aramuhagurutsa aramuhobera cyane aramusoma amwereka ko ntacyo Linda avuze imbere ye.
Ku urundi ruhande Police yarimo ihiga Animateur na Chef kuko bari bakiri muri ya nzu barikingiranyemo ubudasohoka,gusa muri iyo minsi yose bari batunzwe n'inzoga n'indaya bazanaga,bakanyuzamo bagatumizaho n'abakobwa beza mu ikigo bakarya ubuzima.
Police yahise iparika ahantu hafi y'iyo nzu ariko atari hafi cyane bose bambaye imyenda isanzwe utamenya ko ari Police barikumwe n'umukobwa umwe kumbi ni umwe mubo batumizagaho w'umunyeshuli wabagambaniye,abo bapolisi babiri na wa mukobwa baragiye begera igipangu barakomanga wa mukozi aza gukingura,agikingura Umupolisi umwe ahita amufata no ku umunwa ngo adakoma maze undi ahita amwambika ipingu bamushyira ikintu ku umunwa we kitamwemerera gusohora ijwi,bamwicaza aho hasi bamutunga imbunda nto(pistol), bahita bafata neza imbunda zabo bagenda bomboka ibirenge bidakora hasi ngo byumvikane,bucece bagafungura inzugi zose kuko bari batse wa mukozi imfunguzo,barashakashaka baraheba,gusa hashize akanya bumva icyumba gisa naho hari abavugiramo baracyegera batungaho imbunda zabo gake gake bumva Volume ya muzika irongejwe,bakomeza gusatira bakubita urugi barinjira basanga barimo kwishimisha buri wese n'abakobwa babiri.
Police:""Mwese amaboko hejuru!!"(barayamanika)
Babatunze imbunda babategeka kwicara hasi,Animateur nta bwoba aricara ubona ko yabasuzuguye bamwambika amapingu asekamo cyane birangiye barabsohora na ba bakobwa bose bahita bahamagara pandagari.
Kurundi ruhande tugarutse kuri Linda yari yaketse ko Gaston yasaze ariko amwereka ko ari serieux anamucira mu maso Linda ahita agwa muri...................
SEASON 02 ON THE WAY...........
Ese Linda noneho azabaho?...
Gaston se ni iki kimuteye kwanga uwamwitayeho agakunda uwamwiriyeho....?
Animateur arahanwa ate ko yafashwe?....
Tubwire igihano wakatira Animateur na Chef ubaye umucamanza.
Kora SUBSCRIBE,LIKE,COMMENT, SHARE.
SHALOM