IMYAMBARIRE Y'UMWALIMUKAZI YATEJE IMPAGARARA.

IMYAMBARIRE Y'UMWALIMUKAZI YATEJE IMPAGARARA.

Byateje intugunda muri rubanda n'abanyeshuli bashungereye umwalimukazi kubera imyamabire ye itangaje.

Ntibisanzwe kubona umwe mu barezi bambara nk'uko uyu witwa LULU MENZIWA  wo mu gihugu cya Afurika y'epfo yari yambaye.

Ibi nibyo byakuruye urunturuntu abo ku mbuga nkoranyambaga baramwota koko rubura gica bamwe bamugaya abandi bamushima bati 'Nta nka Yaciye amabere."

Ishyari n'irari nibyo byayoboye nk'uko abibona, yivugira ko ku ruhande rw'abagore bahora bamutera amabuye bamuziza ko yimereye neza naho ku ruhande rw'abagabo baba babuze aho bamuhera bashaka kumwiyegurira ariko akabahakanira.

Leta ntacyo yigeze ibivugaho ndetse binyuze muri Minisitere y'uburezi i Capetown yahaye rugali buri mwalimu kwambara uko ashatse apfa kuba yigisha bifite ireme.