THE BEN WANZE GUTARAMIRA ABAGANDE KU BWA BURAVAN YISHIMIWE, HAGAWA BRUCE MELODY.

THE BEN WANZE GUTARAMIRA ABAGANDE KU BWA BURAVAN YISHIMIWE, HAGAWA BRUCE MELODY.

Kuri uyu wa Kabiri Mugisha Benjamin uzwi cyane nk'ibendera rya muzika nyarwanda yasabye abari bateguye igitaramo cye muri Uganda kugisubika.

Impamvu yatanze yumvikanaga ni urupfu rw'umuhanzi mugenzi yakundaga cyane Yvan Buravan uherutse gutabaruka ku ya 17 Kanama 2022 ku wa gatatu w'icyumweru gishize.

Ni igitaramo cyagombaga kuba mu mpera z'iki cyumweru ku itariki ya 27 Kanama cyagombaga kuzabera i Kampala mu birori byo gutanga impamyabushobozi muri Kaminuza ya 'Victoria University' izwi cyane.

Ba nyir'igitaramo babyumvise vuba ntakuzuyaza baragisubika, mu rwego rwo kwifatanya n'umuryango nyarwanda muri rusange guha agaciro uyu muhanzi rurangiranwa utuvuyemo akiri muto.

THE BEN yavuze ko atari gushobora guhita ataramira abantu mu gihe umuvandimwe we muri muzika amubuze, ibyamushenguye umutima.

Ibi byishimiwe n'abatari bake bashyigikira uyu muhanzi uherutse no kugaragaza urukundo afitiye Buravan mu gitaramo aherutse gukorera mu nyubako yahoze yitwa Kigali Arena, ubwo yaririmbaga indirimbo 'MALAIKA' anarenzaho amagambo ati 'Turagusengera muvandimwe' icyo gihe nyakwigendera yari akirwariye mu bitaro byo mu gihugu cy'Ubuhinde.

Abandi bakibona ibi bakomoje kuri Bruce Melodie uherutse gutangaza ko afite igitaramo gikomeye i Burundi aho benshi bamwibasiye koko karahava. Soma https://www.kalisimbi.com/buravan-na-yanga-basize-chita-na-bruce-melody-baryana